Abavugabutumwa
Buriya yigeze gukora mu kabari nk’ushinzwe umutekano, Papa Francis yari muntu ki?

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Jorge Mario Bergoglio.
Yavukiye i Buenos Aires muri Argentine, tariki ya 17 Ukuboza 1936.
Jorge Mario Bergoglio se yitwaga Mario Bergoglio naho nyina akitwa Regina Maria Sivori.
Se umubyara yakoraga inzira za gari ya moshi, aho bari barimukiye mu Butaliyani.
Jorge Mario yize ibijyanye n’ubutabire ‘Chemistry’ mbere yo kwinjira mu iseminari ya Villa Devoto.
Icyo gihe yiga byamusabaga no gukora mu kabari nk’ushinzwe umutekano kugirango abashe kubona imibereho.
Mu 1963 yaje kujya kwiga muri kaminuza ibijyanye na Filozofiya, mu mujyi i Buenos Aires.
Asoje yabaye umwarimu igihe kinini, nyuma yaho nabwo yiga ibijyanye n’indimi.
Hagati y’umwaka w’i 1967 kugeza mu 1970, yakomeje kwiga Filozofiya muri kaminuza y’Abayezuwiti i Salvador.
Mu 1969 yabaye umupadiri, abuhabwa na Musenyeri Ramón José Castellano.
Nyuma y’aho yakomeje amashuri mu bijyanye na Filozofiya na Tewologiya i San José ya San Miguel.
Hagati y’umwaka w’i 1971 kugera 1972 yakoze imirimo itandukanye muri Espagne.
Mu 1980 yabaye umuyobozi wa kaminuza yigishaga Filozofiya na Tewologiya muri kaminuza ya San Miguel.
Sibyo gusa kuko yabaye na Padiri mukuru w’iyo Paruwasi.
Mu 1986 yabonye impamyabumenyi y’ikirenga yakuye mu Budage mu bijyanye na filozofiya na tewologiya.
Mu 1992 yabaye uwungirije Musenyeri muri Diyoseze ya Buenos Aires kugeza mu 1997.
Nyuma yaho yagizwe Musenyeri wuzuye tariki ya 3 Kamena 1997 nyuma y’urupfu rw’umushumba wayo.
Muri 2001 yatorewe kuba Karidinali na Papa Yohani Pawulo II.
Mu matora ya Papa yabaye mu mwaka wa 2005, Jorge Mario yakurikiye Papa Benedigito watowe icyo gihe mu kugira majwi menshi.
Icyo gihe hari ku nshuro ya kane y’ayo matora Papa Benedigito wa 16 wari karidinali Ratzinger yagize amajwi 84, Jorge Mario amukurikira afite 26.
Mbere yuko aba Papa, i Vatikani yari ashinzwe imihango mitagatifu n’itangwa ry’amasakaramentu,n’ubutumwa bw’Abapadiri.
Kurundi ruhande akaba yari anahagarariye Komisiyo ya vatikani muri Amerika y’Epfo.
Yatorewe kuba papa tariki ya 13 Werurwe 2012 nyuma y’amatora yabaye inshuro eshanu, ahitamo gufata izina ry’ubupapa “Fransisiko wa mbere”.
Yatowe ari papa wa 266, yanabaye papa wa mbere uturutse mu muryango w’Abayezuwiti.
Yabaye kandi n’uwa mbere uturutse ku mugabane wa Amerika, na papa wa mbere udakomoka ku mugabane w’i Burayi kuva mu kinyejana cya munani.
Papa Francis yapfuye tariki ya 21 Mata 2025 afite imyaka 88 y’amavuko.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umukarateka akaba n’umuyobozi muri Loni, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Ni umwana uririmba bidasanzwe, yitirirwa ‘Mariya mubyeyi mutagatifu’, Alexis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?