Abanyapolitiki
Yize mu Bufaransa, Dr. Thierry Mihigo ushinzwe imari ya BNR ni muntu ki?

Dr. Thierry Mihigo Kalisa ni Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).
Twabibutsa ko uyu mwanya wahozeho Dr. Thomas Kigabo witabye Imana muri Mutarama 2021.
Dr. Kalisa yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, akayobora n’Ishami rigenzura imiterere y’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Ni inzobere mu bijyanye n’Ubukungu akaba yaranabaye umuyobozi w’ishami rishinzwe gushyiraho imirongo ngenderwaho ijyanye n’Ubukungu (Macroeconomic Policy Division) muri Minisiteri y’Imari n’Igenambigambi, MINECOFIN.
Ni n’umwe mu bagize inama z’ubutegetsi z’ibigo bya Rwanda Airport Company Ltd na Agaciro Development Fund.
Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga, PhD mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Lumière mu Bufaransa.
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze umunsi 1
Minisitiri w’intebe Dr. Nsengiyumva Justin ni muntu ki?