Abanyapolitiki
Yitabye Imana azize impanuka, Brig. Gen. Dan Gapfizi yari muntu ki?
Gen Gapfizi yavutse mu mwaka wa 1957 avukira ahitwa Kabagari/Ruhango ubu ni mu ntara y’Amajyepfo. Ababyeyi be baje guhungira mu gihugu cya Uganda kimwe n’abandi Banyarwanda, nyuma yaho yaje kujya mu gisirikare cya NRA cyari icya Uganda mu mwaka wa 1986.
Mbere yo kwinjira mu gisirikare cya APR, Brig. Gen. Dan Gapfizi yari mu gisirikare cya Uganda, aho yari mu barindaga bya hafi Perezida Museveni, akaba yari n’umwe mu batwaraga imodoka z’umukuru w’igihugu.
Mu mwaka wa 1990, hamwe n’abandi Banyarwanda bari barahungiye muri Uganda, Brig. Gen. Dan Gapfizi na we yari mu batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 1995 kugeza mu mwaka wa 1996 ubwo u Rwanda rwari rumaze kubohorwa, Gapfizi wari ufite ipeti rya Majoro yahawe inshingano zo kuyobora Batayo ya 7 yabarizwaga muri Camp Kigali.
Ari umuyobozi wa Batayo ya 101, Gapfizi yayoboye izo ngabo kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu 1998, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Cyari igihe kandi ingabo z’u Rwanda zari mu rugamba rwo kurwanya Abacengezi, ni muri icyo gihe yazamuwe mu ntera agashyirwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel.
Avuye mu Majyaruguru mu mwaka wa 1998, Gapfizi wari uzwi ku izina ry’ akabyiniriro rya “Kimasa cy’amaboko”, yerekeje mu byahoze ari Perefegitura za Butare, Gikongoro na Cyangugu, aho yashinzwe kuyobora Brigade ya 301, aho kandi ni ho yazamuriwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Colonel.
Mu mwaka wa 2004 kugeza muri 2008, uyu mugabo wari ufite uburambe mu gisirikare, yashinzwe kuyobora Brigade ya 204 yakoreraga muri Perefegitura ya Kibungo, ni na ho kandi yazamuwe mu ntera agashyirwa ku ipeti rya Brigadier General.
Kuva muri 2008 kugeza muri 2011, Brig. Gen. Gapfizi yari ashinzwe kuyobora Diviziyo ya Kabiri ya Gisirikare yakoreraga ahahoze ari Kibungo.
Mu 2011, Brig. Gen. Dan Gapfizi yashinzwe kuyobora Diviziyo ya Mbere yakoreraga mu Mujyi wa Kigali n’u Burasirazuba.
Mu 2012, yagiye kuyobora Inkeragutara mu Ntara y’Amajyepfo.
Gen Brig Dan Gapfizi mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu, tariki ya 26 Kamena 2013, Brig. Gen. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye ku muhanda Kagitumba-Kayonza, mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba, Iyi mpanuka kandi yaguyemo umushoferi wari umutwaye.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?