Abanyapolitiki
Yinjiye muri Politiki akiri umwana, Rucagu Boniface ni muntu ki?
Rucagu Boniface yavutse tariki ya 1 Ukuboza 1946 avukira mu Karere k‘Ububeruka muri komini Nyamugali mu Ruhengeri’ubu ni mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru’ akaba yarize amashuri y’ubwarimu ndetse aba n’umwarimu mu mashuri abanza, aza no kuba umuyobozi w’amashuri, aho yavuye ajya muri politiki ku ngoma ya Kayibanda no ku ngoma ya Habyarimana aho yari Umudepite.
Rucagu ni umugabo w’abana 4 akaba avuka mu muryango w’abana 14 akaba imfura kwa nyina kuko nyina yari umugore wa kabiri, kuri ubu asigaranye abavandimwe 5.
Rucagu yitabiriye inama za L’UNAR za mbere mu 1959 ubwo yari afite imyaka 11, ndetse mu 1963 ahita yinjira mu butegetsi bwa Kayibanda Grégoire.
Mu 1973 ubwo Juvénal Habyarimana yahirikaga ubutegetsi bwa Kayibanda, Rucagu yari Sous-préfet wa Ruhengeri, nyuma aza kuba umudepite, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rucagu yaje kugirirwa icyizere na FPR Inkotanyi ashyirwa mu buyobozi aho yagizwe Perefe wa Ruhengeri mu 1997, nyuma yaho anayobora inzego zirimo Itorero ry’Igihugu ndwtse aba mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.
Ari Perefe wa Ruhengeri akaba yarahimbye indamukanyo y’abaturage igira iti ‘gira amahoro ubworoherane ubumwe n’ubwiyunge amashyi ngo kaci kaci’, agamije kubaranduramo ingengabitekerezo y’ingoma ya kera, ingoma yasize ikoze Jenosige yakorewe Abatutsi ikavangura Abanyarwanda.
Rucagu avuga ko adakunda gusohoka ngo ajye kwinezeza gusa akavuga ko akunda kumva indirimbo zivuga ubumwe n’ubworoherane, yazinutswe umupira w’amaguru yikundira Volleyball kubera ko habamo kuvunana.
Rucagu Boniface yabaye mu butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri ndetse akomeza kuba umuyobozi nyuma y’uko igihugu kibohowe ku wa 04 Nyakanga 1994, Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?