Abanyapolitiki
Yayoboye Akarere ka Kicukiro mbere y’uko ajya muri Sena, Ntidendereza William yari muntu ki?

Senateri Ntidendereza William yavutse tariki ya 11 Kamena 1950.
Senateri Ntidendereza yakoze imirimo itandukanye, mu Rwanda kuva mu 1996 kugeza mu 2000 yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, naho kuva mu 2006 yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, imirimo yeguyeho mu 2008.
Kuva mu 2009 kugeza mu 2012, yabaye Chairman wungirije w’Itorero ry’Igihugu.
Muri 2012 kugeza mu 2018 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, nyuma aza kujya mu Nteko Ishingamategeko kuba Umusenateri.
Ntidendereza yari afite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi ndetse n’Iyigamyitwarire(Psycholgie).
Yari Impuguke mu Burezi akaba n’Inararibonye mu Miyoborere myiza, by’umwihariko mu Burere n’Umuco Nyarwanda.
Mu Nteko Ishimgamategeko yabaye Umuyobozi w’Ihuriro rihuriwemo n’Abasenateri n’Abadepite bafite inshingano zo kurwanya Jenoside n’ibikorwa biyiganishaho birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Senateri Ntidendereza William, ku Cyumweru tariki ya 3 Nzeri 2023 nibwo byatangajwe ko yitabye Imana, aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Yitabye Imana nyuma y’imyaka ine yari amaze yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, kuko yari yayinjiyemo muri Nzeri 2019.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?