Abanyapolitiki
Yari umudamu udasanzwe, Nyatanyi Christine yari muntu ki?
Nyatanyi Marie Christine yavutse kuwa 16 Nyakanga 1965 i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yari afite impamyabumenyi y’ icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters of Sciences in Economy of Odessa- Ukraine) mu cyahoze ari URSS. Yahize kuva muri 1987 kugeza 1991.
Kuva muri Gicurasi 1992 kugeza muri Mata 1994 yakoreye sosiyete Intercontact i Kigali mu Rwanda aho yari umuyobozi wungirije.
Kuva muri Kanama 1994 kugeza mu Ugushingo 1994 yakoreraga umuryango w’Abanyamakuru Batagira Umupaka (Reporters Sans Frontieres-RSF) akorera i Goma muri Congo nk’umusemuzi.
Kuva muri Nyakanga 1995 kugeza muri Nzeri 1996 yakoreye Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC) akorera i Nairobi muri Kenya ashinzwe gukurikirana amakuru ku bibazo by’impunzi zo mu karere k’ibiyaga bigari.
Kuva mu Ukuboza 1997 kugeza mu Kwakira 2003 yari umuyobozi ushinzwe ibibazo by’Ubuhunzi muri sosiyete y’u Bubirigi yitwa ICIV-VZW.
Marie Christine Nyatanyi yinjiye muri Guverinoma m’ Ukwakira 2003 nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage.
Christine Nyatanyi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yitabye Imana tariki 26 Nzeri 2011 azize uburwayi, aho yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Saint Luc mu Bubiligi.
-
AbacuruziImaze ibyumweru 4
Niwe washinze Radiant Insurance Company Ltd, Rugenera Marc ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Inkindi Aisha wigeze kwita Abagabo amagweja ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Afite ubumenyi yakuye muri FBI, Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga wahawe kuyobora RIB ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Niwe munyamidelikazi w’umunyarwanda wamamaye kw’isi akiri muto, Amélie Ikuzwe ni muntu ki?