Abanyapolitiki
Yari mu bashinze ishyaka rya PSD yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Dr GAFARANGA Théoneste yari muntu ki?
Dr GAFARANGA Théoneste yavutse ku wa 23 Kanama 1942, i Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga.
Yashakanye na NYIRABENDA Astérie babyarana abana batanu.
Yize muri Université Libre de Bruxelles n’iya Anvers mu Bubiligi.
Yari inzobere mu buvuzi rusange, muri Chirurgie, mu buvuzi bw’indwara z’imitsi n’iz’umutima.
Yakoze mu Bitaro bya CHUK, aba Umudepite, nyuma ashinga Ikigo cy’ubuvuzi “Cabinet Médical La Pitié” i Nyamirambo.
Dr Gafaranga ari mu bashinze PSD agirwa Umuyobozi wungirije wa Kabiri.
Yatanze imbwirwaruhame muri za mitingi, anandika inyandiko mu binyamakuru nk’iyo yise « Amajyambere PSD iyumva ite? » mu kinyamakuru Le Soleil. N° 10, Ugushyingo 1991.
Dore ibitekerezo birimo:
“Ninjiye muri PSD kugira ngo mfatanye na bagenzi banjye gushinga Ishyaka rishya.
Nemerega kandi n’ubu ndacyemera ko inzira y’iterambere ry’u Rwanda itegerejwe n’Abanyarwanda benshi ishobora gushingira ku bitekerezo bishya by’impinduramatwara.
Nemera ko Abanyarwanda bagomba gushyira hamwe mu kubaka Igihugu, kandi nitandukanije n’igishobora gukurura amacakubiri cyose.
Dukomeze duhangane n’ingoma y’igitugu kuko ni yo mwanzi wacu, amaherezo umurongo w’ibitekerezo byubaka ni wo uzatsinda”.
Tariki 16 Mata 1994, abasirikare n’Interahamwe baje kumushaka iwe baramubura, bamusanga mu rugo rukurikiyeho, kwa Karekezi Jean aho yari amaze iminsi yihishe, bamwica urw’agashinyaguro.
Src:MINUBUMWE
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?