Wadusanga

Abanyapolitiki

Yari mu bantu 20 batumiwe na Papa i Roma, Dr Donald Kaberuka ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Dr Donald Kaberuka yavutse tariki ya 5 Ukwakira 1951 mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru. Akaba imfura mu muryango w’abana barindwi.

Bitewe n’ubutegetsi bubi bwavanguraga, ku myaka 8 gusa nibwo n’umuryango we bahungiye muri Tanzania aho yize amashuri ye, akahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri filozofi (philosophy).

Dr Kaberuka yakomereje amasomo mu Bwongereza, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu icungamari mpuzamahanga ndetse n’iterambere ry’ubukungu. Mu Bwongereza niho yatangiriye imirimo ye akorera sosiyete zitandukanye.

Dr Donald Kaberuka yagarutse ku mugabane wa Afurika mu mwaka w’1987 ahita aba Umuyobozi ushinzwe ubukungu mu Muryango Nyafurika ushinzwe ikawa (OAIC) I Abijdan muri Cote d’Ivoire.

Mu kwezi k’Ukwakira 1997 nibwo Dr Kaberuka yagizwe Minisitiri w’Imari, amara kuri uwo mwanya imyaka 8. Mu gihe yamaze kuri iyo mirimo, azwi nk’umuntu wagize uruhare rufatika mu kurinda ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu, bwari bumeze nabi bitewe n’ubutegetsi bubi bwa Habyarimana Juvenal na jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Agikorera muri Guverinoma y’u Rwanda, impinduka nyinshi yagizemo uruhare mu bukungu bw’igihugu zatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu byakuriweho imyenda iremereye muri Mata 2005.

Muri Nyakanga 2005 nibwo Kaberuka yatorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, atangira imirimo ye mu kwezi kwa 11 muri uwo mwaka, aba umuyobozi wa 7 wa BAD kuva yashingwa mu mwaka w’1963, akaba yarayiyoboye muri manda ebyiri.

Icyicaro cya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere kiba Abidjan muri Cote d’Ivoire ariko cyaje kujyanwa i Tunis muri Tunisie ku bw’umutekano muke.

Donald Kaberuka ni umwe mu banyarwanda bafite amateka akomeye ku ruhando mpuzamahanga nk’umuhanga mu by’ubukungu.

Yashyizwe mu buyobozi bw’inama z’ubutegetsi z’ibigo binyuranye ku Isi nka Global Fund n’ibindi  ndetse yanabaye intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yihariye mu kurwanya COVID-19.

Nyuma yagizwe umuyobozi Mukuru w’Ikigo SouthBridge gitanga ubujyanama kuri za guverinoma no ku bikorera muri Afurika ku bijyanye n’ishoramari ndetse n’ubucuruzi.

Dr Kaberuka  yigeze gutumirwa i Vatican na Papa Francis mu nama yari yitabiriwe n’abantu 20 bafite aho bahuriye n’ubukungu.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe