Abanyapolitiki
Yari indwanyi akaba umusirikare utagira ubwoba nabuke, Lt General Jacques Musemakweli ni muntu ki?
Lieutenant General Jacques Musemakweli,yavutse mu 1962 yinjiye mu gisirikare mu myaka y’i 1990 I Nakivara muri Uganda aturutse I Burundi.Amashuri ye yayigiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu Jacques Musemakweli yarafite ipeti rya Kapiteni akaba yari umuganga ushinzwe kwita ku ngabo zakomeretse.
Urugamba rwo guhagarika Genocide yakorewe Abatutsi rurangiye yakomeje kuba mu gisirikare akomeza kuzamurwa mu ntera ,tariki ya 12 Mutarama 2018 warufite ipeti rya Generali Majoro umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’Urwanda Perezida Paul Kagame yamuzamuye amuha I peti rya Lieutenant General iri rikaba ari iperi rya gisirikare riba munsi ya Generali.
Jacques Musemakweli yayoboye itsinda ryabasirikare barinda Perezida(RG)ari Generali Majoro umwanya yavuyeho muri 2016.
Amaze kuva kuri uyu mwanya yagizwe umugaba mukuru w’ingabo zirwanira kubutaka (Land Force) ,muri Mata 2019 Lieutenant General Jacques Musemakweli yagizwe umugaba mukuru w’Inkera gutabara(Reserve Force),tariki ya 3 Gashyantare 2020 agirwa umugenzuzi mu kuru w’ingabo.
Iri zina kandi ryarumvikanye cyane mu mipira w’Urwanda kuko Afande Jacques yabaye mu buyozi bwa APR FC imyaka isaga 7 yose,yayoboye APR FC muri 2013 asimbuye kuri uwo mwanya Generali Majoro Alex Kagame warugiye kwiga mu Bushinwa,mu ntangiriro za 2021 nibwo Jacques Musemakweli yasimbuwe na Afande Mubarahk Muganga.
Urebye mubarebereraga ikipe ya APR FC ikiyubaka na Jacques Musemakweli wakinaga akanayobora yararimo arikumwe na Afande Ceaser Kayizari ndetse na Ngenzi Eustache witabye Imana muri 2018.
Mu myaka 7 yamaranye na APR FC nkumuyobozi yatwaye ibikombe 5 bya shampiyona ndetse na 2 by’Amahoro.
Mbere yuko yitaba Imana yaramaze iminsi ari
umugenzuzi mu ngabo nibirebabana n’Imicungire y’Ingabo,amahugurwa n’Ibikorwa byose bya gisirikare ,ibikoresho ,n’Imicungire y’umutungo by’ingabo (RDF).
Uyu yanagiraga inama ubuyobozi bw’ingabo ,politiki ihamye ,amabwiriza aboneye hagamijwe kunoza imicungire inoze y’umutungo n’Ibikorwa by’ingabo z’Urwanda (RDF).
Yarashinzwe gukurikirana no gutangira iperereza ku ihoterwa cyangwa ihohotera rikozwe n’umusirikare.
Jacques Musemakweli tariki ya 11 Gashyantare 2021 yitabye Imana aguye I Kanombe mu bitaro bya gisirikare ,mu myaka 59 yitangiye igihugu,ashyingurwa mu irimbi rya gisirikare I Kanombe.
Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’Abanyacyubahiro na basirikare babanye mu ngabo z’Urwanda.
Yasize umuryango ugizwe n’umugore n’abana bane,yashimiwe n’umuryango we n’ubuyobozi bw’igihugu.
Nyakwigendera Jacques Musemakweli yabaye umuyobozi w’ubutasi mu gisirikare,yungiriza umugaba w’ingabo zirwanira mukirere,umugaba w’ingabo zirwanira mukirere mazi,umugaba w’ingabo zirwanira kubutaka n’umugaba w’ingabo zinkera gutabara.
Yize amashuri asanzwe muri DRC,yize mu mashuri ya gisirikare muri Kenya,Zimbabwe,Ubwongereza na USA .
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?