Wadusanga

Abanyapolitiki

Yanze kwiheba nubwo Genocide yarimaze kumutwara abe bose, yavuyemo umuyobozi uhamye Dusengiyumva Samuel uyoboye umujyi wa Kigali ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Muri Genocide yari afite imyaka 13 yigaga i Save, iwabo hahoze ari muri komini Ntongwe, ubu ni mu karere ka Ruhango.

Papa we yari umuvugabutumwa, Mama we yari umuganga ku kigo nderabuzima, yari mukuru mu bana batanu, abahungu bane n’umukobwa umwe,aba bose barabishe, arokoka wenyine.

Mu 1997 yirukanwe mu ishuri kubera imyitwarire mibi, ifitanye isano ya hafi n’ubuzima bwo kwiheba, kwiyanga no kuba wenyine.

Aganira n’Umuseke yavuzeko mu 1998 yicaye aratekereza, afata umwanzuro wo guharanira kubaho neza nubwo yasigaye wenyine.

Mu ishuri kuva ubwo kugeza arangije amashuri yisumbuye ntiyongeye kurenza umwanya wa kabiri.

Mu 2004 nibwo yabashije gushyingura umubyeyi we, mu 2010 afata umwanzuro wo gusubira iwabo gukora ibishoboka imibiri y’abantu 60 000 ishyinguye nabi mu murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango, ngo ishyingurwe neza.

Uyu mugabo wize amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 2001 kugeza 2005, yabaye umujyanama mu by’amategeko muri Gahunda y’Inkiko Gacaca kuva mu 2006 kugeza mu 2008, aho yajyaga inama kandi agatanga amahugurwa ku nyangamugayo za Gacaca zafashije mu guca imanza mu Turere twa Bugesera, Rwamagana na Huye.

Muri iyi gahunda kandi yafashaga mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bitabire imirimo y’Inkiko Gacaca, akanasesengura kandi agafasha mu gukemura ibibazo by’amategeko byashoboraga kuvuka muri izi manza.

Mu 2009 kugeza mu 2011 yari umuyobozi wa Gahunda ya One Laptop Per Child ku rwego rw’igihugu. Iyi gahunda yari igamije kugeza mudasobwa kuri buri mwana.

Ni mu gihe kuva mu 2010 kugeza 2013 yari n’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya MMD Law Firm, yunganira abantu mu by’amategeko. Kuva mu 2013 kugeza 2015 yari Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubumenyi mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Dusengiyumva Samuel yanabaye umujyanama mu by’amategeko mu Kigo cyo mu Karere gishinzwe kugenzura Intwaro nto [Regional Center on Small Arms] hagati ya 2015 na 2016, na ho kuva mu 2017 kugeza mu 2019 yari Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta.

Dusengiyumva Samuel muri 2019 yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc.

Dusengiyumva Samuel yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali bwa mbere tariki 15 Ukuboza 2023, asimbuye Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Yongeye kugirirwa ikizere cyo kugirwa umuyobozi w’Umujyi wa Kigali tariki ya 22 Kanama 2024.

Sam arubatse afite umugore n’abana.

Izikunzwe