Abanyapolitiki
Yanyuze mu buzima bushaririye, Hon. Tito Rutaremara ni muntu ki?

Hon. Tito Rutaremara, yavutse mu mwaka wa 1944, avukira i Kiziguro muri Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni umwe mu banyepolitiki bakomeye bakoreye igihugu mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa.
Amashuri abanza imyaka itanu yayigiye i Kiziguro, umwaka wa Gatandatu awigira mu Ruhengeri i Nemba.
Nyuma ahavuye yize mu Isemiranari ku Rwesero imyaka ibiri ndetse yiga umwaka umwe n’igice muri St Andre, ari bwo we n’umuryango we bahitaga bahunga bajya muri Uganda.
Rutaremara yavuze ko mu 1958 yirukanywe mu isemirani bikozwe na Padiri Classe wamushinjaga ko agira agasuzuguro gakabije by’umwihariko imbere y’Abazungu.
Ageze muri Uganda n’umuryango we, yize mu ishuri rikuru mu bijyanye no kwigisha ndetse ahakura Bourse yo kujya kwiga mu gihugu cy’u Bufaransa ahakura Licence, Maîtrise ndetse na Doctorat.
We na bagenzi mu buhunzi muri Uganda bakoraga imirimo y’ubuhinzi, umuntu bakamuha “umusiri” agomba guhinga yawurangiza agahabwa igitoki cyo kurya.
Aho mu buhunzi, ntiyahise akomeza amashuri kuko yamaze imyaka itanu atiga.
Tito yabonye ishuri ahitwa Ibanda, ajya kwiga ariko mu biruhuko akajya guhinga kugira ngo abone amafaranga y’ishuri , yizeyo imyaka ibiri ahakura dipolome y’ubwarimu.
Rutaremara yaje gukora ikizamini cya leta nk’umukandida wigenga, abona amanota amuhesha kujya muri Kaminuza yiga iby’ubwarimu, arangije abona Buruse yo kujya kwiga mu Bufaransa.
Mu Bufaransa yigaga mu Mujyi wa Clermont-Ferrand ndetse nk’umugande kuko atari kubona ibyangombwa iyaza kubisaba kandi yari impunzi.
Mu mirimo yakoze harimo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi (1987-1989); Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (1989-1991) n’umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare (1991-1993).
Yanabaye umudepite (1995-2000); ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003); aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri kugera mu 2019 ubwo yagirwaga Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.
Mu 2019 yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, nyuma y’uko urwo rwego rutari rufite umuyobozi kuva Dr. Iyamuremye Augustin yagirwa Umusenateri akanatorerwa kuba Perezida wa Sena.
Muri filimi ivuga ku buzima bwe, Rutaremara yahishuriyemo ko ubwo yigaga mu Bufaransa yari afite umugore w’Umufaransa ariko agiye kugaruka mu rugamba rwo kubohora igihugu baraganira bemeranya ko we yakwishakira undi mugabo.
Kandi ari muri Uganda, hari umugore yari mfite ariko agiye i Burayi kuko abantu batabana baratana, uwo mugore yitwaga Stella.
Yasobanuye ko afite abana benshi bagera kuri 20 ariko ko uwe bwite ari umwe w’umugore babanaga muri Uganda.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?