Abanyapolitiki
Yanenze kumugaragaro imvugo za Leon Mugesera yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ,Porofeseri Rumiya yari muntu ki?
Porofeseri Rumiya Jean Gualbert yavutse 1950, avukira mu Karere ka Huye, ashakana na Mukamudenge Veneranda ku wa 9 Kanama 1975. Babyaranye abana batanu, batatu bakuru bicanwa na we muri Jenoside.
Yize muri Kaminuza ya Paris Sorbonne ahakura Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mateka (1983), yigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Rumiya yari umwe mu bagize Komite Nyobozi ya MRND ku rwego rw’Igihugu no muri Komite yayo muri Butare.
Yarwanyije amacakubiri ashingiye ku moko yarangwaga muri MRND. Abonye nta mpinduka, afata ibyemezo bikomeye kandi abizi ko bitazamugwa amahoro.
Tariki 14 Ugushyingo 1992, yandikiye Habyarimana asezera muri MRND kubera impamvu ziganjemo ko MRND ifatanya na CDR nk’ishyaka ryarangwaga n’irondamoko. Yanditse ko atakomeza kuba muri MRND irangwa n’ivangurabwoko, ko ari ugutatira igihango cyaranze Abahutu n’Abatutsi. Yashubije ikarita y’umunyamuryango muri MRND.
Dore bimwe mu bikubiye mu ibaruwa
“Nyakubahwa Perezida, hashize hafi amezi 15 MRND ivuguruye ikorera mu Gihugu kirimo amashyaka menshi. Umutima w’ishyaka ryacu ni amahoro, ubumwe n’amajyambere. Ntabwo ari ugushaka byanze bikunze kwihambira ku butegetsi uko byagenda kose. (…) Ntabwo ari igihe, kandi icyo gihe ntikinagomba kubaho cyo gushyigikira inzira igana ku irondabwoko mugirana ubufatanye na CDR. Ubwo bufatanye buzatera abantu kudasobanukirwa kuva mu nzego zo hejuru kugeza mu z’ibanze. Umusaruro uzavamo ni uko CDR na MRND ntaho bizaba bitandukaniye. Mboneyeho kwamagana ubufatanye bwagaragajwe binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru hagati y’amashyaka PADER, CDR, PARERWA, PECO na MRND.
(…) Nyakubahwa Perezida, ntimuyobewe ko muri iki gihe Igihugu gikeneye ubudakemwa muri Demokarasi aho gukenera inyungu za politiki. (…) Ndabibabwira nk’umuntu ubizi neza, jyewe wabakurikiye n’ishema kuva muri 1975. Ariko, mbabajwe no kubamenyesha ko mbashubije ikarita No H01 y’umuyoboke wa MRND, nkaba nsezeye muri Komite Nyobozi ku rwego rw’Igihugu no muri Komite Nyobozi ya MRND ku rwego rwa Perefegitura ya Butare.
(…) Nk’umuntu ukunda Igihugu, nagira ngo mbibutse ko mvuka kuri mama w’Umuhutukazi no kuri data w’Umututsi. Umuryango wanjye umenyereye, kuva kera umubano hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Kubera icyubahiro mfitiye uwo mubano, sinshobora gushyigikira ishyaka rya politiki rifite umwe mu bayoboke baryo urwanya ku mugaragaro ubumwe bw’Abahutu n’Abatutsi, kandi ari imwe mu nkingi zigize umuryango nyarwanda”.
Tariki 2 Ukuboza 1992, Rumiya yandikiye Léon Mugesera yamagana ubugome, urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside biri mu magambo yakoresheje mu mbwirwaruhame ye ku wa 22 Ugushyingo 1992. Bimwe mubiyikubiyemo ni ibi:
“Bwana Mugesera, maze gusoma n’akababaro kenshi inyandiko ikubiyemo amagambo wavugiye muri mitingi wayoboye ku Kabaya tariki 22 Ugushyingo 1992. Ijambo rirahamagarira ubwicanyi. […] Wowe w’umuhanga mu gusesengura inyandiko, waba warabaze mu ijambo ryawe inshuro ukoresha inyito “Gukegeta Amajosi”? Inyito kandi ukayikoresha utera ubwoba abo ubwira ugamije kubashyushya. Ibyo bintu ni ugusuzugura Abanyarwanda.”
“Bwana Mugesera, muri iyo nyigisho yawe ya politiki, urahamagarira irimbura ry’ubwoko bw’Abatutsi n’abanyapolitiki batari muri MRND na CDR muri Perefegitura ya Gisenyi. Wakoresheje kandi amagambo yagaragaje ubugome bwayo mu bwicanyi bwabereye muri Kibilira, wita Abatutsi ko ari Abafalasha bagomba gusubizwa iwabo muri Etiyopiya, banyujijwe muri Nyabarongo, babanje gucibwamo ibice. Iryo jambo riteye isoni kuri demokarasi.”
“Nshobora kumva ko umuntu yashyira amarangamutima mu kogeza no gushimagiza ishyaka rye rya politiki, ariko biranyumije kumva urwango rw’ubwoko n’ukutihanganirana muri politiki ari byo bishyirwa imbere muri mitingi ya MRND.”
“Biragayitse kubona ijambo rihamagarira ubwicanyi bushingiye ku bwoko no kutihanganirana, rihabwa amashyi muri mitingi ya MRND, nta muntu n’umwe uryamaganye.” “Buri muntu wese arabizi neza ko uwavana ikoreshwa ry’ubwoko muri politiki, nta kindi kintu cyasigara uretse ubumwe bw’Abanyarwanda bahuje umuco. Birakwiye kureka iyi ngeso mbi iri mu Banyarwanda ikoresha amoko mu nyungu za politiki. Uzabona ko impinduka y’ibintu nta we uzayisubiza inyuma.”
“[…] Bwana Mugesera, wagombye kwigira ku minsi. Uzabona ko impinduka y’ibintu ntawe uzayisubiza inyuma. Uzabona ko iki Gihugu gifite abantu bize bakeya, ko muri uru rwego, ari icya nyuma muri aka Karere. Bityo rero, kwizirika mu mwijima w’ubwoko n’irondakarere ni ukwishora mu mutego mutindi w’imfunganwa.”[…] Ni yo mpamvu mbyemeje kandi nkabisinyira ko igikorwa cyawe cyo guhamagarira ubwicanyi ari urukozasoni kuri demokarasi, ku Gihugu cy’u Rwanda, kuri Perefegitura ya Gisenyi.”
Porofeseri Rumiya yiciwe i Butare tariki 4 Gicurasi 1994.
Src:MINUBUMWE
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?