Wadusanga

Abanyapolitiki

Laurent Bucyibaruta yari muntu ki?

Yakoze amahano, yapfuye nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 20 kubera ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe,

Kuya

Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu majyepfo y’igihugu yavutse mu 1944 apfa tariki ya 6 ukuboza 2023 afite imyaka 79.

Yari yarahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi  n’urukiko rwo mu Bufaransa akatirwa igifungo cy’imyaka 20.

Laurent Bucyibaruta, ni we Munyarwanda wa mbere wo ku rwego rwo hejuru cyane waburanishirijwe mu Bufaransa kuri jenoside yakorewe Abatutsi.

Bucyibaruta yaburanishijwe hagendewe ku birego byatanzwe n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa n’imiryango irimo na IBUKA, ishami ryayo ryo mu Bufaransa.

Urubanza rwa Bucyibaruta rwari rushingiye ku nama ziswe iz’umutekano,  yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, abashinjacyaha bavuze ko zateguriwemo kwica abatutsi babarirwa mu bihumbi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Bucyibaruta yashinjwaga gushishikariza abatutsi benshi guhungira mu ryari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi.

Ahagana tariki ya 21 y’ukwezi kwa kane 1994, abatutsi benshi cyane barahiciwe mu cyabaye kimwe mu bice by’icuraburindi ryinshi mu bihe byaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Urukiko rwanasuzumye uruhare rwa Bucyibaruta mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho, ubu ni mu karere ka Nyaruguru, ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa gatanu mu 1994.

Rwanasuzumye kandi uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe imfungwa z’abatutsi  zirimo n’abapadiri batatu  kuri gereza ya Gikongoro.

Bucyibaruta, yari yaragiye kwihisha mu Bufaransa kuva mu mwaka w’i 1997.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe