Abanyapolitiki
Yajujubije ibyihebe muri Mozambique, Lieutenant General Innocent Kabandana ni muntu ki?
Lieutenant General Innocent Kabandana umusirikare udasanzwe akaba indwanyi itajenjetse yagize uruhare mu kubohoza Urwanda kuva 1990 kugeza mu 1994.
Ni umwe mu basirikare bahagaritse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye ndetse anayobora umutwe w’ingabo zidasanzwe z’Urwanda(Rwanda Special Forces).
Yabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’urwanda I Washington DC anaba kandi umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Gako.
Yahawe inshingano zo kuba umuyobozi w’ungirije w’ingabo mu butumwa bw’umuryango wabibumbye mu Sudani y’epfo.
Tariki ya 9 Nyakanga 2021 nibwo ingabo z’Urwanda ndetse na polisi bageze muri Mozambique byumwihariko mu ntara ya Cabo Delgado ikubye Urwanda inshuro enye mu butumwa bwo kugarura amahoro bayobowe na Afande Kabandana.
Berekeza Mozambique Innocent Kabandana yarafite ipeti rya Major General, ibyihebe barabirashe birahunga amahoro agaruka muririya ntara, tariki ya 26 Nzeri 2022 Perezida Paul Kagame akanaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo yazamuye Innocent Kabandana amuha I peti rya Lieutenant General n’ubundi hari nyuma yuko yaramaze umwaka muri Mozambique kurwana no kuyobora ingabo zirikanye ibyihebe akaba yari yungirijwe na Brigadier General Pascal Muhizi.
Lieutenant Innocent Kabandana avuka ahahoze ari Komini Gishamvu ubu ni mu murenge wa Ngera akarere ka Nyaruguru, mu ntara y’Amajyepfo.
Yinjiye mu gisirikare mu 1990 avuye mu ishuri I Burundi arinaho ababyeyi be bari barahungiye kubwamateka mabi yaranze Urwanda yivangura ryari rishingiye kumoko, ageze ku rugamba yari umusirikare ukorana umuhate cyane ndetse urugamba rwo kubohora igihugu rwarangiye ageze ku ipeti rya Sous Lieutenant .
Azwiho ubuhanga mu kuyobora urugamba , yabaye umukozi muri Brigade ushinzwe ibibazo bya gisivili na gisirikare, yahawe kandi kuyobora inama ishinzwe amasoko ya gisirikare n’umuyobozi wa logistics kubiro bikuru bya RDF.
Lieutenant General Innocent Kabandana yabaye umuyobozi wa Rwanda Peace Academy.
Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) muri Business Administration yakuye muri Kaminuza ya Gikristu ya Oklahoma muri America.
Ni umugabo utajenjeka nagato, kuva muri 2015 ibyihebe bya Al Shabab na Islamic State byari byarazengereje abaturage batuye mu majyaruguru ya Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado ariko nyuma yuko ingabo z’Urwanda zihageze ziyobowe na Lt General Kabandana zigafatanya niza Mozambique mu gihe kitageze ku kwezi ibi byihebe byari bimaze kwamburwa aho byagenzuraga hose.
Yaba Lt General Kabandana wari w’ungirije na Brig. General Muhizi wari umuyobozi w’urugamba, bamaze umwaka basimbuwe mu kwezi kwa cyenda na General Eugéne Nkubito nkumuyobozi mukuru na umuyobozi wurugamba akaba Brig. General Frank Mutembe.
Mu turere dutatu ingabo z’Urwanda zagiyemo nubwo zarinke kurugamba zimwe zagiye mu majyaruguru izindi zinyura mu cyerekezo cyo hagati, izi zagiye hagati zari ziyobowe na Lieutenant Colonel James Kayiranga zahise zihura numuriro w’ibyihebe ariko birangira babisubije inyuma.
Ingabo zanyuze mu majyaruguru mu duce twa Parma naza Maputo ariko zirasana nibyihebe kugeza zigeze ku kicaro gikuru cyabyo ahitwa Mosimo dapraya ziyobowe na Brig. General Muhizi zibohoza kari gace tariki ya 8 Kanama 2021.
Aka gace kamaze gufatwa berekeje Mbao gufata kicaro gikuru cya kabiri cyari icyabiriya byihebe, byasabaga kunyura mu gace ka Nakitenge arinaho habereye urugamba rw’injyana muntu, birangira ingabo za Innocent Kabandana zirukanye ibyihebe hariya hose.
Ibi byihebe ingabo z’Urwanda zageze muri Mozambique bimaze kwivugana abarenga ibihumbi bitatu abandi ibihumbi mirongo inanu bari baravuye mu byabo.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?