Wadusanga

Abanyapolitiki

Yaherewe amasomo akakaye ya gisirikare mu ishuri rya Fort Leavenworth, Colonel Lausanne Ingabire ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina ye ni Lausanne Ingabire Nsengimana yize mu ishuri rya Gisirikare mu Bubiligi ryitwa Royal Military Academy, arangiza Cadet mu 2011.

Yakoze mu myanya itandukanye ku cyicaro gikuru cya RDF n’ahandi nk’i Gako, i Musanze abona n’andi masomo ya gisirikare nk’agenewe abasirikare bakuru yaherewe i Fort Leavenworth muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ingabire ari no mu basirikare b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Mu 2019, Col Ingabire yahawe inshingano zindi mu gisirikare cy’u Rwanda agirwa Umuyobozi ukuriye urwego rw’imikoranire y’ingabo n’abasivili, J9.

Ntabwo akiri kuri izi nshingano kuko mu minsi ishize yoherejwe mu zindi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe