Wadusanga

Abanyapolitiki

Yagizwe Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Mukantaganzwa Domitilla yavutse tariki ya 11 Ugushyingo 1964, avukira ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Mukantaganzwa yize amashuri abanza muri Ecole Primaire Kacyiru mu 1971, yakomereje muri Notre Dame de Lourdes de Byimana, ubu ni mu Karere ka Ruhango, aho yize icyiciro rusange (O’Level).

Nyuma yagiye muri Lycee Notre Dame De Citeaux ahakomereza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’Level) aho yize ibijyanye n’ubukungu, kugeza mu 1983 ubwo yinjiraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), ubu ni kaminuza y’u Rwanda (UR), aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro n’ububanyi n’amahanga yakuye mu kigo cy’ubushakashatsi bw’amahoro n’ububanyi n’amahanga (Institute of Peace Studies and International Relations (HIPSIR) yakuye muri kaminuza ya Hekima muri Kenya, akaba yarakurikiranye isomo ry’amategeko mu kigo cy’amategeko n’iterambere (Institute of Legal Practice and Development (ILPD) ahabona impamyabumenyi y’amategeko by’umwuga.

Ku bijyanye n’imirimo yakoze, Mukantaganzwa yinjiye mu mirimo y’igihugu mu 1987 nka ’Assistant Burgomastre’ wa Komine ya Nyarugenge mbere yo kwinjira muri Minisiteri y’Ubuhinzi nk’umukozi ushinzwe kwiyandikisha (registration officer).

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ishinzwe imibereho myiza n’umurimo mbere gato yo kwinjira mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Mukantaganzwa ni umwe mu bari bagize komisiyo ishinzwe amategeko n’itegeko nshinga, yateguye Itegeko Nshinga rya 2003.

Mu Ukwakira 2003 yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca kugeza mu 2012.

Kuwa 4 Ukuboza 2019 yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko.

Mukantaganzwa yagizwe kandi umwe mubagize akanama nkemurampaka k’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Yanabaye Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko kuva mu 2019.

Tariki ya 3 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yagize Mukantaganzwa Domitilla Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye Dr. Faustin Ntezilyayo.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe