Wadusanga

Abanyapolitiki

Yabaye umusirikare w’ibihugu bitatu, Rtd General James Kabarebe ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rtd General James Kabarebe, ni umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubufatanye bw’Akarere, ni izina rihambaye mu bikorwa byaba ibya gisirikare no mubuzima busanzwe.

General James Kabarebe, isi yose iramuzi kuko afite uduhigo twihariye tutagezweho n’undi musirikare uwariwe wese kw’isi.

Yavutse mu 1959 yabaye igihe kirekire mu buhanzi muri Uganda, yarwanye mu gisirikare cya NRA ishami rya gisirikare ryashinzwe n’ishyaka rya NRM ryashinzwe na Perezida Museveni munzira ze zo kubohora Uganda(Uganda bush war).

Iyo ntambara James Kabarebe yaraziranye kimwe nabagenzi be babanyarwanda babohora Uganda ndetse na nyuma yaho akomeza kuba mu gisirikare cya Uganda, mu gisirikare cya Uganda yayoborwaga byahafi n’umubyeyi General wabohoye Urwanda akanahagarika Genocide yakorewe Abatutsi  Paul Kagame  waje kubatumira Perezida w’Urwanda.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990 mu masaha y’i saa yine n’igice zigitondo yari kumwe n’abasore bahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi zafunguye umupaka wa Kagitumba mu gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu nkuko yaramaze kubikorera Ubugande.

Muri uru rugamba Afande Kabarebe yakozemo imirimo myinshi uretse kurwana nk’umusirikare igihe  kirekire yanabaye Umunyamabanga wihariye wa wa Perezida Paul Kagame wari umugaba w’ingabo zari iza RPA Inkotanyi, yayoboye batayo y’abakomanda bakuru  yarifite inshingano zo kurinda ibirindiro bikuru bya RPA Inkotanyi, yanashinzwe umutekano wa Nyakubahwa Paul Kagame wari umuyobozi w’inkotanyi zari iza RPF.

Nyuma yo guhagarika Genocide yakorewe Abatutsi General James Kabarebe yayoboye abasirikare barinda umutekano w’umukuru w’igihugu(Republican Guard), Yayoboye intambara karundura yo gucyura abanyarwanda bari barafashwe bug water n’interahamwe ndetse na XFAR mu nkambi zari muri Zaire.

Kabarebe yahanganye n’Igisirikare cya Mobutu ayoboye AFDR kugeza yirukanye Mobutu kubutegetsi mu cyiswe intambara yambere ya Congo.

General James Kabarebe yabaye umugaba mukuru w’ingabo za Congo, mukiswe intambara ya kabiri ya Congo yarwanye mu buryo bukomeye ahabaye igikorwa kidasanzwe cyiswe (Operation Kitona).

Mu mwaka w’i 2000 yagizwe umugaba mukuru w’ungirije mu ngabo zari iza RPA, nyuma y’imyaka ibiri muri 2002 igisirikare cy’Urwanda cyahinduye izina cyitwa RDF ari nabwo Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’Urwanda yamuzamuye amuha I peti rya General.

Amaze kwambikwa i peti rya General yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’Urwanda kuva mu kwezi ku Kwakira kwa 2002 ni inshingano yakoze kugera tari ya 10 Mata 2010 ubwo yahabwaga kuba Minisitiri w’ingabo mu Rwanda.

Kuva muri 2010 kugeza tariki ya 18 Ukwakira 2018, nyuma yaho yagizwe umujyanama wihariye wa Perezida mu by’umutekano, izi nshingano yazikoze kugeza tariki ya 30 Kanama  2023 ubwo yemererwaga na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’Urwanda kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Muri Nzeri 2023 amaze igihe gito agiye mu kiruhuko kiza bukuru nk’umusirikare Perezida Kagame yamugize umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane  ndetse yongera kumugirira ikizere tariki ya 16 Kanama 2014.

General James Kabarebe yashakanye na Espérance Mudenge babyaranye abana  barimo Sunday Kabarebe na Agasaro Kabarebe uyu akaba ari umunyamideli ukomeye.

General Kabarebe afite udushya yihariye turimo kuba yarabaye umusirikare  w’i bihugu bitatu bitandukanye birimo Uganda, RDC n’Urwanda.

Yabaye nanone umugaba mukuru w’ingabo mu bihugu bibiri bitandukanye birimo RDC n’Urwanda, akunda siporo kuko ari umwe mu bashyigikiye igitekerezo cyo gushinga ikipe ya APR FC ku murindi mu 1992 ndetse yanayoboye FRVB iri ni ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Izikunzwe