Abanyapolitiki
Yabaye Perefe wa Butare yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Dr Jean Baptiste yari muntu ki?
Dr HABYARIMANA Jean Baptiste yavutse tariki ya 14 Werurwe 1950, avukira muri Komini Runyinya, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.
Yashakanye na Karuhimbi Josephine mu 1981, babyarana abana babiri.
Yize muri Kaminuza ya Columbia (USA) ahakura Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bwubatsi.
Yigishije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Kuva 03 Ukwakira 1990-23 Werurwe 1991, yafunzwe amezi 6 muri Gereza ya Karubanda mu biswe Ibyitso by’Inkotanyi.
Yari mu Ishyaka rya PL, tariki 03/07/1992 yagizwe Perefe wa Butare. Dr Habyarimana bamuhimbaga akazina ka “Sacré” kubera gusabana n’abantu.
Ni we wari perefe wenyine w’Umututsi ku ba perefe 11.
Yigishaga abaturage ko batagomba gukomeza gufata Inkotanyi nk’abanyamahanga bakareka kubita abanzi, Inyangarwanda, ahubwo bakabaha uburenganzira bwabo nka buri Munyarwanda. Yabashishikarizaga kurangwa n’iterambere no gukunda umurimo.
Yandikiwe kenshi amabaruwa amutera ubwoba nk’iyanditswe ku wa 13 mutarama 1993 n’abakozi bakuru 10 bakoreraga i Butare na Nyanza, harimo na ba Superefe batatu yayoboraga.
Bamwibasiye ko yavugiye mu nama y’abaturage ba Komini Nyaruhengeri ko abasore bajya mu Nkotanyi nta kosa bakora, ko iyo riba ikosa, Leta y’u Rwanda itari kugirana imishyikirano n’Inkotanyi.
Yahanganye cyane n’udutsiko tw’abanyabwenge b’abahezanguni bigishaga muri Kaminuza (Groupe des intellectuels Rwandais à Butare, Front Commun contre les Inkotanyi,…) twamamazaga ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.
Jenoside itangiye, yakoze uko ashoboye arayikumira, bituma hagira ababasha kurokoka.
Yakoresheje inama z’aba burugumesitiri n’aba superefe abasaba kurwanya ubwicanyi nubwo hafi ya bose bamunaniye.
Yarenze ku mabwiriza yatanzwe na Guverinoma yo kudaha abaturage icyangombwa cyo gusohoka mu Gihugu, bituma hari ababasha guhungira i Burundi.
Tariki 19 Mata 1994, Perezida Sindikubwabo yagiye gukangurira Abanyabutare kwica Abatutsi, yimika Perefe Sylvain Nsabimana w’intagondwa.
Dr Habyarimana yafungiwe muri Kasho i Butare.
Muri Gicurasi 1994, abicanyi bayobowe na Minisitiri Nyiramasuhuko barahamukuye bamujyana i Gitarama aho Guverinoma yakoreraga.
Yishwe muri Kamena 1994, umurambo we warabuze, umugore we n’abana babiri basigaye i Butare bicwa n’interahamwe hamwe n’abasirikare bo muri ESO.
Src:MINUBUMWE
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?