Abanyapolitiki
Yabaye Minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije Daniel ni muntu ki?

Ngamije yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu buvuzi no kubaga yakuye muri kaminuza ya Kinshasa.
Afite master’s yakuye mu buvuzi rusange yakuye muri Universite Libre de Bruxelles, mu gihugu cy’Ububiligi.
Hagati y’umwaka w’i 1995 na 1997, Dr Ngamije yari Dogiteri mu bitaro bya Kabgayi.
Kuva muri 2018 kugera muri 2019 Dr. Ngamije yari ashinzwe gahunda y’igihugu yo kurwanya malariya.
Yarashinzwe kandi indwara zititabwaho mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu Rwanda.
Dr Ngamije ni inzobere mu gusuzuma indwara n’ubuzima rusange (physician and public health specialist).
Yakoze mu mavuriro atandukanye, mu bitaro n’imishinga yerekeye ubuzima mu Rwanda no mu Karere.
Mbere yo gukora muri OMS, Dr Ngamije yakoze imyaka 10 mu rwego rwo gushaka inkunga zitandukanye.
Muri izo nkunga harimo izo gushyira mu bikorwa gahunda z’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC).
Dr Ngamije kandi yabaye Umuhuzabikorwa wa Global Fund muri gahunda yo kurwanya Virusi Itera Sida, Igituntu na Malaria.
Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imishinga muri Ministeri y’Ubuzima.
Ngamije yabaye Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda kuva muri Gashyantare 2020 kugeza mu Ugushyingo 2022.
Akaba yarayoboye gahunda zirimo kuzamura urwego rw’ubuvuzi by’umwihariko ibyo kurwanya icyorezo cya COVID 19 nk’uko OMS yabimushimiye.
Dr Ndamije Daniel muri 2023 yahawe umwanya wo kuyobora Poragarumu yo kurwanya Malaria ku Isi.
Akaba ari umwanya yahawe mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS.
Dr Ndamije yahawe inshingano zo kuba umuhuzabikorwa wa gahunda yo kurwanya no kurandura Malaria ku Isi.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 3
Ntazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Umukinnyi wa Filime Digidigi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 6
Senateri Evode Uwizeyimana ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yari muntu ki?