Wadusanga

Abanyapolitiki

Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Ngulinzira Boniface yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Ngulinzira yavutse mu 1950, avukira mu karere ka Burera, ashakana na Mukeshimana Florida mu 1974, babyarana abana 3.

Yize mu Bubiligi (Université Catholique de Louvain) ahabonera impamyabumyi mu isesengurandimi.

Yakoze muri Minisiteri y’Uburezi imyaka 15, anagirwa Umujyanama ushinzwe uburezi mu Biro bya Perezida wa Repubulika imyaka ibiri (1989-1991).

Tariki 16 Mata 1992, yatanzwe n’ishyaka rye, MDR, agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Uwo mwanya wamuhaga inshingano yo guhagararira u Rwanda mu mishyikirano hagati ya Guverinoma na FPR-Inkotanyi, akaba ari na we uyobora Intumwa za Leta.

Ngulinzira yaharaniye isinywa ry’Amasezerano yo guhagarika imirwano, gushyiraho Leta igendera ku mategeko ihuje Abanyarwanda bose.

Byatumye intagondwa z’Abahutu zimwikoma, bamutera ubwoba, ariko akomeza guharanira amasezerano arimo ukuri n’amahoro.

MINUBUMWE urugero itanga naho ku tariki 18 Ukwakira 1992, CDR yasohoye itangazo rigira riti: “Ubutumwa rubanda nyamwinshi yashinze Ishyaka CDR kugeza kuri Bwana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane”.

Muri iryo tangazo, CDR yamwise umugambanyi, ivuga ko Rubanda Nyamwinshi itazemera ibizava mu mishyikirano:

Iryo tangazo riragira riti: “Bwana Minisitiri, Rubanda Nyamwinshi yababajwe n’uko mwayiheje mu Mishyikirano mwihererana hamwe n’Inyenzi-Inkotanyi kandi ibibazo bigibwaho impaka bireba Abanyarwanda bose. Ubwo se ubona ko amasezerano azava muri iyo Mishyikirano uzayubahiriza wenyine n’Inyenzi-Inkotanyi muyigirana?
Wari ukwiriye kuzirikana ko amasezerano uzasinya azagomba kwemezwa na Kamarampaka y’Abanyarwanda bose kugira ngo abone gushyirwa mu bikorwa.
Ni ngombwa rero ko wivugurura, ukumva inama za Rubanda Nyamwinshi kandi ukazikurikiza kugira ngo ibyo muzageraho bitazaba imfabusa”.

Byafashe intera tariki 15 Ugushyingo 1992 ubwo Perezida Habyarimana yise amasezerano ya Arusha ibipapuro, anashinja Ngurinzira kugurisha Igihugu.

Tariki 01 Kamena 1993 Koloneli Bagosora na Runyinya Barabwiriza wari Umujyanama wa Perezida Habyarimana bandikiye Minisitiri Ngulinzira bamutera ubwoba ko batazongera kujyana na we mu Mishyikirano mu gihe cyose yemera ko FPR ihabwa imyanya ifatika muri Guverinoma ihuriweho n’amashyaka atavuga rumwe na MRND no guhuza Ingabo z’Igihugu hakajyamo iza FPR.

Tariki 11 Mata 1994, abasirikare ba MINUAR banze kumuhungisha we n’umuryango we, babasiga muri ETO-Kicukiro, abasirikare baramutwara bamwicira ahantu hatazwi. Umurambo we nturaboneka.

Umugore we, Mukeshimana Florida, yamwanditseho igitabo (2001): «Boniface NGULINZIRA. Un autre Rwanda possible. Combat posthume ».

Src:MINUBUMWE

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe