Abanyapolitiki
We ubwe afite ipeti rya Colonel naho umugabo we akaba Misitiri w’Ingabo z’Urwanda, Nyirasafari Seraphine ni muntu ki?
Colonel Nyirasafari Seraphine yavutse tariki 16 Gicurasi 1970, avukira mu Majyaruguru y’u Rwanda. Yinjiye mu Gisirikare mu 1991, muri Mutarama 1994 ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant.
Yakoze imirimo itandukanye irimo ushinzwe ibikoresho, akora mu ishami rya RDF rishinzwe abakozi mu bijyanye n’imari.
Yabaye kandi Umucungamari mukuru mu Ishami rya Gisirikare rishinzwe Ubwishingizi (MMI).
Aba Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubucuruzi, ububiko n’ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa mu Isoko rya gisirikare rizwi nka Armed Forces Shop.
Kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Armed Forces Shop.
Yafashe amasomo anitabira amahugurwa atandukanye mu Rwanda no mu mahanga harimo ajyanye no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ndetse n’ajyanye no kurinda abana yafatiye i Nyakinama, amasomo ajyanye no kurinda abasivile yafatiye muri Kenya ndetse n’ajyanye no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina yafatiye mu Butaliyani.
Yize mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’ingabo z’u Rwanda hagati ya 2020 na 2021.
Mu bijyanye n’amashuri asanzwe, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imari yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’umutekano nayo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ni umubyeyi washakanye na Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda bakaba bafitanye abana bane.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?