Abanyapolitiki
We na Basket baranywanye, Minisitiri Richard Nyirishema ni muntu ki?
Nyirishema Richard ni Minisitiri wa Siporo, akaba yarahawe izi nshingano nyuma yo kumara igihe kinini ari Visi Perezida mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basket(FERWABA), ushinzwe amarushanwa n’ikipe y’igihugu.
Nyirishema yabaye umuyobozi wa tekiniki muri FERWABA mbere yuko azamurwa mu ntera, yakinnye mu ikipe yitwaga Generation 2000 yewe no mu ikipe y’igihugu ya Basketball mu myaka ya 2000.
Yize muri Kaminuza ya KIST hagati 1998-2003, ahakura impamyabumenyi y’ikiciro cyakabiri cya kaminuza muri Engeneering and Environment Technologies.
Muri 2008 yabonye Diplome mu bijyanye na Integral Water Resources Management, yakuye muri Muroran Institute of Technology mu gihugu cy’Ubuyapani.
Yakoze imyaka igera ku munani mu mushinga witwa (SNV), umuryango udaharanira inyungu w’Abaholandi ugamije iterambere no kubungabunga amazi no kuyagirira isuku mu baturage, yabaye Senior Water Supply Manager mu mushinga wa Isoko y’Ubuzima Project, uyu ukaba ari umushinga wa Water for People kuva mu mwaka wa 2021.
Minisitiri Nyirishema kubera imyaka myinshi yamaze akina umukino wa Basketball niho yamenyekaniye cyane ariko yigeze no kwitabira Kigali Peace Marathon mu kiciro cya Run for Peace.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?