Abanyapolitiki
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo ni muntu ki?

Yolande Makolo yavukiye i Lubumbashi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC).
Papa we yari Umunye-Congo naho Mama we yari Umunyarwandakazi, yakuriye muri Kenya nk’impunzi akaba yarahageze afite imyaka 4 ari kumwe na Mama we gusa.
Se wa Makolo yitabye Imana ubwo yari muto, baza mu Rwanda yari umwana, bivuzeko Mama yari umupfakazi, afite abana batanu.
Yolande Makolo yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Nairobi, ajya muri Canada ubwo yari agiye muri kaminuza.
Avugako akiri umwana yavugaga Ikiluba, rumwe mu ndimi zaho yavukiye, Igiswahili n’Igifaransa.
Ubwo yajyaga i Nairobi yize Icyongereza n’Igiswahili cyo muri Kenya, agarutse mu Rwanda ikinyarwanda yarazi gike kiza kwiyongera.
Akiri umwangavu yiyumvagamo kuba yahagararira abantu by’umwihariko mu itangazamakuru.
Yolande Makolo yize indimi muri kaminuza, aza kugaruka mu Rwanda gukorera guverinoma.
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994 ubwo yari muri kaminuza, byanatumye yumva atazagaruka mu Rwanda bitewe n’amahano yari yarabonye.
Yemezako yaje kumenya ko nubwo atifuzaga kujya muri politiki, politiki yo yamwifuzaga aho yarari hose.
Yafashe icyemezo cyo kugaruka, gukorera Guverinoma y’u Rwanda, ku bw’amahirwe abona akazi muri guverinoma, mu itumanaho.
Yolande Makoko yatangiye imirimo y’itumanaho mu nzego z’u Rwanda mu 2003, ubwo yari avuye kwiga muri Canada.
Avugako imbwirwaruhame za Perezida zose zandikwa n’itsinda ariko nkawe ku giti cye nubwo aterura ngo abivuge nk’umunya politiki hari imwe mu mbwirwaruhame iri kuri ‘Bio ya Twitter’. Ni imbwirwaruhame y’igihe Perezida Paul Kagame yasozaga umwiherero. Aho avugako yavuze ikintu cyamukoze ku mutima, avuga ngo “Icyo twakoze si icy’abafite umutima ucagase, nkanswe abatagira umutima.”
Yolande Makolo ubwo yari mu kiganiro cyitwa’I am Nala’ yavuzeko ari umubyeyi akaba afite n’abana.
Tariki ya 31 Nyakanga 2021, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Yolande Makolo aba Umuvugizi wa Guverinoma akaba yari asanzwe akora mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Makolo yahawe izi nshingano nyuma y’imyaka 10 hashyizweho ibiro by’Umuvugizi wayo, bishingwa guhuza ibikorwa byose by’itumanaho bya guverinoma.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?