Abanyapolitiki
Umukino wa Basket umuba mu maraso, Minisitiri wa Siporo Richard Nyirishema ni muntu ki?

Nyirishema yize muri KIST mu 1998-2003 ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Engineering and Environmental Technologies.
Mu 2008 yabonye diploma muri Integrate water resources management yakuye muri Muroran Institute of Technology yo mu Buyapani.
Nyirishema yakinnye umukino w’into ki wa Basket mu ikipe yahoze yitwa Generation 2000 itakibaho no mu ikipe y’igihugu ya Basketball muri za 2000.
Richard yakoze imyaka 8 mu mushinga wa SNV, Umuryango udaharanira inyungu w’abaholandi ugamije kugeza amazi meza, ibiryo n’ingufu ku baturage.
Nyirishema Richard yamaze imyaka 12 ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ushinzwe amarushanwa n’Ikipe y’Igihugu yagezemo 2016.
Yabaye Umuyobozi wa Tekinike muri FERWABA.
Yanabaye Senior Water Supply Manager/ Isoko y’Ubuzima Project, umushinga wa Water for People kuva mu 2021.
Nyirishema akunda umukino wa Basket cyane usibyeko yigeze no kwitabira amarushanwa yo kwiruka muri Kigali International Peace Marathon mu cyiciro cya Run for peace.
Ni Minisitiri wa Siporo umwanya yagiyeho asimbuye Munyangaju Aurore Mimosa wari waragiye kuri uyu mwanya muri 2018.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?