Abacuruzi
Umuhanzi Youssou N’Dour wamamaye muri Africa yose ni muntu ki?

Youssou Madjiguène Ndour wamamaye nka Youssou N’Dour yavutse ku wa 1 Ukwakira 1959.
Uyu muhanzi uri mu bafatwa nk’igihangange muri Africa kuva mu 2012 nibwo yatangiye kwinjira mu bikorwa bya Politike.
Youssou N’Dour wari umaze kubura amajwi yo kwiyamamariza kuyobora Senegal mu 2012, yafashe icyemezo cyo kuguma ku ruhande rwa Macky Sall wanatsinze.
Nyuma yo gutsinda Abdoulaye Wade, Perezida Sall yahaye uyu muhanzi umwanya wa Minisitiri w’Ubukerarugendo.
Ni umwanya yavuyeho mu 2013, ahita ahabwa inshingano nk’Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika ndetse no kumenyekanisha igihugu hanze yacyo.
Ku myaka 15 y’amavuko, mu 1975 nibwo Youssou N’Dour yatangiye kugaragara mu muziki nk’uzaba inyenyeri, ubwo yakoranaga ibitaramo na Super Diamono, bakazenguruka Afurika y’Iburengerazuba.
Kuva icyo gihe, yazengurutse mu matsinda atandukanye kugeza mu 1991 ubwo yafunguraga studio ye bwite, ndetse mu 1995 atangiza sosiyete yo gufasha abahanzi yise Jololi.
Mu 1994, Youssou N’Dour yashyize hanze indirimbo ’7 seconds’ yamamaye ku Isi nzima, akaba yarayiririmbanye n’umunya suède witwa Nene Cherry.
Youssou N’Dour yanditse, anaririmba indirimbo ’La Cour des Grands’, yaririmbiye igikombe cy’Isi mu 1998 cyabereye mu Bufaransa. Iyi yayikoranye n’umubiligikazi Axelle Red.
Mu 2005 Youssou N’Dour yatsindiye igihembo gikomeye cya Grammy Award, aho Album ye yari igezweho icyo gihe yise ’Egypt’, yatsinze mu cyiciro cya Best Contemporary World Music Album.
Mu mwaka wa 2000, Youssou N’Dour yagizwe umwe mu ba Ambasaderi ba FAO, mu gihe mu mwaka wa 2008 yinjijwe muri komite ya Chirac Foundation, umuryango washinzwe n’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Jacques Chirac.
Ni mu gihe muri uwo mwaka ari bwo yafunguye ku mugaragaro ikigo cy’ubucuruzi giciriritse, yanitiriye indirimbo ye ’Birima’.
Uyu mugabo ubitse ibihembo byinshi yakuye mu muziki, yasohoye album ye ya mbere mu 1982, iyi akaba yarayise ‘Ndiadiane Ndiaye’.
Ni mu gihe iyo yasohoye muri 2019 yayise Mbalax yagiye.
Usibye nyinshi mu ndirimbo uyu muhanzi yakoze, hari na filime yakinnyemo zirimo Amazing Grace (2006), Retour à Gorée (2007) na Youssou N’Dour: I Bring What I Love (2008).
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?