Wadusanga

Abanyapolitiki

Ubuzima yabayemo bwakugaruramo imbaraga uyu munsi, Dr. Sezibera ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amb Dr. Sezibera Richard yavukiye i Ngozi mu Burundi tariki ya 5 Kamena 1964.

Amashuri abanza n’ ayisumbuye yayize mu gihugu cy’ u Burundi.

Ikiciro cya mbere cya kaminuza yakize mu ishuri ry’ ubuganga muri Kaminuza ya Makerere, I Kampala muri Uganda.

Akomereza amasomo ye muri Kaminuza ya Georgetown muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika ahakura impamyabumenyi y’ ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ ubugeni.

Yakoze imirimo itandukanye, haba muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga Amategeko, guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu, iyo mu Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS n’ahandi.

Akimara kurangiza amasomo muri Kaminuza ya Makerere, mu 1989 Dr Sezibera yakoze mu bitaro bya Mbuya I Kampala muri Uganda, nyuma za kwimurirwa mu bitaro bya Mbale mu burasirazuba bwa Uganda.

Mu 1990 yinjiye muri FPR, aho yari umusikirare akaba n’ umuvuzi.

Yagiye azamurwa mu mapeti aza no guhabwa ipeti rya Major mu 1993.

Mu 1994 yagizwe muganga wihariye wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda. Mu 1995 yinjiye mu nteko Ishinga Amategeko aza no kugirwa perezida wa komisiyo y’ imibereho myiza y’ abaturage, guverinoma inamusaba kwita ku bibazo by’ ubuvuzi.

Mu 1999 yagizwe ambasaderi w’ u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika aha yari ahagarariye u Rwanda muri Mexicque, Argentinae na Brezil.

Muri 2003 yahawe akazi mu biro bya Perezida agirwa intumwa yihariye ya Perezida w’ Rwanda mu karere k’ ibiyaga bigari, aha yari umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika, Akabifatanya no kuyobora Rwanda National Coordination Mechanism.

Uru rwego rwagize uruhare mugutuma akarere k’ ibiyaga bigari kagira umutuzo, umutekano n’ iterambere.

Iki gihe kandi Dr Sezibera yanayoboraga komisiyo yari ishinzwe guhuza u Rwanda n’ ibihugu byo mu karere.

Iyi komisiyo niyo yagejeje u Rwanda ku bwumvikane bwatumye rubasha kwinjira mu muryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba EAC.

Muri 2008, Dr Sezibera yagizwe Minisitiri w’ Ubuzima, ayobora iyi Minisiteri kugeza muri 2011.

Muri 2011 nibwo inama y’ abakuru b’ ibihugu bya EAC yateraniye Arusha muri Tanzaniya tariki 19 Mata yagize Dr Sezibera Umunyamabanga mukuru wa EAC. Izi nshingano yazivuyeho tariki 26 Mata 2016 arangiye manda ze asimburwa n’ Umurundi witwa Libérat Mfumukeko.

Mu bindi ariko bifitanye isano n’ umwuga we w’ ubugaga. Amb. Dr Sezibera ni umunyamuryango w’ ishyirahamwe rw’ abaganga mu Rwanda (Rwanda Medical Association).

Yabaye visi Perezida w’ inteko rusange yita ku buzima ku isi, anayobora komisiyo y’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima muri Afurika.

Amb. Dr Sezibera yigeze no kuba komiseri muri komisiyo w’ umuryango w’ abibumbye yita ku buzima bw’ umwana n’ umugore.

Ambasaderi Dr Richard Sezibera n’ umunyapolitiki w’ umudiplomate, yashakanye na Eustochie Agasaro Sezibera bafitanye abana batanu.

Yanahagarariye intara y’ amajyepfo muri Sena y’ u Rwanda asimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo wari uherutse kwitaba Imana nyuma yo gusoza manda ze nkuwari umunyamabanga mukuru w’ umuryango wa Afurika y’ iburasira zuba EAC.

Mu 2017, yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, umwanya yavuyeho mu 2019 ajyiye kuba Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Mu 2019 yagize ibibazo bya stroke, ha handi imitsi yo mu bwonko igira ikibazo, amaraso akavura, akabuza andi gutambuka, ibishobora gutwara ubuzima bw’uwo byabayeho mu gihe ataba atabawe vuba, aza kuvurwa.

Akunda umuziki wa Jazz ndetse n’umupira w’amaguru aho afana iki  ya APR FC n’Amavubi.

Ni umugabo ugendera ku mahame atanu y’ingenzi ariyo; gukunda Imana, gukunda igihugu, gukunda abantu, kwanga umugayo no guhora ashakisha ubumenyi.

 

 

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe