Wadusanga

Abanyapolitiki

Ubundi bari baziko azaba Padiri, Captaine Thomas Sankara yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Noel Isidore Thomas Sankara.

Yavutse mu 1949, avukira muri Burkina Faso ikitwa ‘Haute Volta’.

Avuka kuri Sambo Joseph Sankara na Marguerite Sankara, Se yari umujandarume, akaba umwe mu bana bagize amahirwe yo kwiga mu mashuri meza.

Thomas Sankara yize mu Bufaransa no muri Madagascar, ahavana ubumenyi budasanzwe.

Kwamamaza

Ni umwe mu bana bagize amahirwe yo kwiga mu mashuri meza kandi nko muri Prytanée militaire de Kadiogo na  Lycée Ouezzin Coulibaly.

Mbere yuko ajya mu gisirikare yari yarateguriwe kuzaba umupadiri.

Ageze mu ishuri rya gisirikare, Thomas Sankara yatangiye guhura n’abanyapolitike batavugaga rumwe n’ubuyobozi icyo gihe.

Gucisha make kwe byatumye abaturage bamutega amatwi ibintu byaje kumubera intandaro yo gutangira urugamba rwo kwamagana akarengane.

Kwamamaza

Sibyo gusa kuko yatangiye no kunenga abasirikare bagenzi be batinyaga kujya ku rugamba.

Ibyo yakoraga byose yagenderaga  ku mahame y’aba Marxists batemeraga amahame y’aba capitaliste.

Mu  1980, igihugu cye  cyari cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke, Sankara wari umaze kuzamuka byihuse mu gisirikare, yahise atangira kugabanya ibyahabwaga abasirikare bakuru batajyaga ku rugamba.

Nyuma yaje kuba umunyamabanga wa leta ushinzwe itangazamakuru.

Kwamamaza

Sankara yatangiye shishikariza amashyirahamwe y’abakozi n’abanyamakuru kwamagana ruswa.

Hashize igihe kitari kinini yaje  kwegura nyuma y’uko guverinoma yanze ko bakora imyigaragambyo.

Capitaine Thomas Sankara, yagiye ku butegetsi nyuma yo guhirika Major Jean Baptiste Ouédraogo.

Uyu akaba  yarayoboye kuva tariki 08 Ugushyingo 1982 kugeza kuri 04 Kanama 1983.

Kwamamaza

Niwe wabaye Perezida wa mbere wa Burkina Faso kuva mu 1983.

Sankara akimara kugera ku butegetsi yategetse ko imodoka za Benz Mercedes zari zifitwe n’abaminisitiri zisimbuzwa Renault 5 zari zihendutse.

Sankara yafashe umwanzuro wo guhindura izina r’igihugu, avanaho Haute Volta, akita Burkina Faso.

Burkina Faso, ni izina  risobanura ‘Igihugu cy’inyangamugayo’.

Kwamamaza

Nyuma y’imyaka ine, Thomas Sankara yishwe arashwe na bamwe mu bari inkoramutima ze ku itariki 15 Ukwakira 1987.

Mubamurashe barimo Blaise Compaoré wayoboye igitero cyo kumuhirika, nawe akaza kuvaho bisabwe n’abaturage muri 2014.

Compaoré yajyanwe mu butabera ashinjwa ubufatanyacyaha mu iyiwicwa rya Sankara no guhisha umurambo we.

Thomas Sankara yishwe afite imyaka 37, ashyingurwa mu mva rusange ahantu hagizwe ibanga.

Kwamamaza

Gusa tariki ya 23 Gashyantare 2023, umubiri we washyinguwe mu cyubahiro hamwe n’abandi 12 bicanywe.

Thomas Sankara akaba yari yarashakanye na Mariam Sankara babyaranye abana babiri aribo Philippe Sankara na  Auguste Sankara

 

Abasomye iy’inkuru: #6,677
Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe