Wadusanga

Abanyapolitiki

Sibya buri musirikare kugirwa Umugaba mukuru w’Ingabo, yayoboye FERWAFA, Gen. Jean Bosco Kazura ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Ni General Jean Bosco Kazura yahawe iri peti tariki ya 4 Ugushyingo 2019 icyo gihe yahise hashize igihe gito asimbura General Patrick Nyamvumba ku mwanya w’Umugaba mukuru w’ingabo.

General Jean Bosco Kazura uyu mugabo wuje ibigwi mu gisirikare yavutse mu 1963.

Yize amashuri ye mu gihugu cy’Uburundi nko ku cyigo cya College St Albert de Bujumbura rimwe mu mashuri akomeye mu Burundi kuko na Madamu Jeannette Kagame yarahize akaba ariho ababyeyi be bari barahungiye mu myaka 1960 kubwamateka mabi yivangura yaranze igihugu cy’Urwanda.

Muri kiriya gihugu niho yafatiye umwanzuro wo kujya kwifanya n’abandi banyarwanda mu rugamba wo kubohora Urwanda.

Gen Kazura yabaye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu myaka myinshi ishize kuko guhera mu Ugushyingo 2019 kugera muri Kamena 2023 yari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Yabaye kandi mu zindi nzego zitandukanye harimo kuba Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Muri Gashyantare 2006 yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukuru w’Amaguru (FERWAFA),muri manda ye yambere Urwanda rwakiriye imikino yanyuma y’igikombe cy’Africa muri 2009 cy’abakinnyi bari munsi y’imyaka 20,nyuma y’imyaka ine nabwo yongera gutorerwa kuriyobora indi manda.

Muri 2010 Kazura yagiye muri Afurika y’Epfo kureba igikombe cy’isi icyavuzwe cyane nuko atarabyemerewe gusohoka igihugu ntaruhushya kandi yari umusirikare mukuru kuburyo hari namakuru yavuzeko yaba yarahamagajwe agatabwa muriyombi ndetse icyo gihe uwari umuvugizi wa RDF yatangaje ko itabwa muriyombi rye ritari rifite aho rihuriya no kuba byaravugwagako yaba yaravuganye n’Abasirikare bari barahungiyeyo aribo Kayumba na Karegeya waje kwitaba Imana.

Yaje kurekurwa akomeza inshingano ze muri FERWAFA nyuma gato muri Nzeri 2011 aregura.

Yigeze kuba Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu birebana n’Igisirikare; Umugaba wungirije w’Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe i Darfur muri Sudani.

Yabaye kandi Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mali (MINUSMA – Mission multidimensionnelle intégrée des Nations unies pour la stabilisation au Mali).

Kazura mu bihe bye ari umugaba mukuru w’ingabo yagiye mu majyepfo ahari hamaze iminsi hagabwa ibitero ahegereye ishyamba rya aho yabwiye abaturage ko kurinda igihugu bidasaba kuba wambaye iniforume ya gisirikare.

Mungendo yagiye akora harimo nurwo yakoze muri 2022 mu kwezi kwa gatatu mu gihugu cy’Ubufaransa aho yakiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo za kiriya gihugu General Thiery Bucard baganira kumutekano w’afurika yo  hagati ni y’Amajyepfo,Ibi bihugu bikaba bifite ingabo muri Mozambique na Centre Afrique,icyo gihe yari yajyanye na Afande Nyakarundi Vincent,Patrick Karuretwa,Jean Chrisostome Ngendahimana rwari uruzinduko rw’iminsi itatu.

Afite Impamyabumenyi nyinshi zirimo iyo yakuye muri Nigeria aho yize ibijyanye n’intambara,iyo yakuye muri Zambia na Afite impamyabumenyi mu bijyanye na Arts and Social Science ,impamyabumenyi mu bijyanye n’amategeko n’izindi yakuye Canada no mu gihugu cy’Ubufaransa.

Yahawe imidari myinshi ndetse aka yubatse afite umugore n’abana bane.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’uRwanda tariki ya 30 Kanama 2024 , rivuga ko Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko abasirikare barimo Gen Jean Bosco Kazura n’abandi bane bafite ipeti rya Brigadier General bajya mu kiruhuko.

Izikunzwe