Wadusanga

Abanyapolitiki

Senateri Nyirahabimana Solina ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amb. Nyirahabimana Solina yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri manda ya Guverinoma ishize, gusa ntiyagarutse mu nshingano muri manda nshya kuko uwo mwanya wavuweho.

Amb. Nyirahabimana yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bumenyi bw’imibereho y’abantu.

Nyuma yaho, yakoze nk’umwunganizi mu by’amategeko.

Yabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi ndetse n’uhagarariye u Rwanda mu buryo buhoraho mu biro by’Umuryango w’Abibumbye biherereye i Geneve kugeza mu mwaka wa 2013.

Nyuma yaho, yagize imyanya itandukanye muri Guverinoma, nk’aho mu Ukwakira 2018 yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ari ho yavuye ajya muri Minijust.

Tariki ya  23 Nzeri 2024, Perezida Kagame Paul yashyizeho abasenateri bane, ari bo Dr. François Xavier Kalinda, wari usanzwe ari Perezida wa Sena, Dr. Usta Kayitesi wayoboye RGB, Nyirahabimana Solina wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera na Bibiane Gahamanyi Mbaye.

Aba bashyizweho nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangarije mu buryo ntakuka Abasenateri 12 batorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda batowe mu nzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage na babiri batowe mu mashuri makuru na kaminuza bya leta n’ibyigenga, ndetse Ihuriro ry’imitwe ya Politike yemewe naryo ritangaje babiri batorewe kujya muri Sena.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe