Abanyapolitiki
Senateri Mureshyankwano Marie Rose ni muntu ki?
Mureshyankwano Marie Rose yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu murenge wa Karago Akarere ka Nyabihu.
Uyu mubyeyi imirimo ye yayitangiriye mu burezi.
Yabaye umwarimu mu mashuri abanza, ndetse aza no kwigisha mu mashuri yisumbuye aho yigishije mu ishuri ryisumbuye ryitwa Bumba Complex School riherereye mu karere ka Rutsiro.
Muri 2005, Mureshyankwano yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, ku itike y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Mu mwaka wa 2016, Mureshyankwano yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, umwanya yavuyeho mu mwaka wa 2018.
Mureshyankwano afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu bumenyi mu mibanire y’abantu (Social Sciences).
Mureshyankwano yinjiye muri Sena muri 2019.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?