Wadusanga

Abanyapolitiki

Senateri Evode Uwizeyimana ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Photo/Igihe

Amazina ye bwite yitwa Evode Uwizeyimana, yavutse 1970.

Ni umunyarwanda w’impuguke muby’amategeko ndetse wamamaye cyane mumahanga.

Afite impamyabumenyi ya Masters degree mu bijyanye n’amategeko.

Evode Uwizeyimana yabaye umucamanza mu nkiko zo mu Rwanda cyane cyane mu karere ka Huye.

Kwamamaza

Muri 2007 yavuye mu Rwanda ajya kuba muri Canada.

Yagiye yumvikana cyane kuri radiyo mpuzamahanga, kubera gutanga ibiganiro cyane avuga kungingo zitandukanye ku miyoborere yo mu Rwanda.

Uwizeyimana Evode yagarutse mu Rwanda muri 2014.

Yavuze ko aje gufatanya n’abanyarwanda kubaka igihugu cyamubyaye.

Kwamamaza

Evode yakoze imirimo itandukanye munzego z’amategeko mu Rwanda, ahereye kubijyanye no kuvugurura amategeko hamwe n’itegeko nshinga.

Evode Uwizeyimana  yari mubantu 7 bafashishe Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda mukuvugurura itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe muri 2015.

Muri 2017 yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Ni umwanya yavuyeho yeguye muri Gashyantare 2020.

Kwamamaza

Yaje gusezererwa muri Guverinoma kubera imyitwarire itari myiza yari yamuranze, nyuma yo kugaragara asunika umu securite akitura hasi.

Evode yaje kubisabira imbabazi muruhame, anabinyuza kuruta rwe rwa X.

Ndetse yasabye  imbabazi nuwo mu securite wakoraga mu nyubako imwe muzo mu mujyi wa Kigali.

Uwizeyimana Evode nyuma y’amezi 8 yongeye kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame amugira umusenateri.

Kwamamaza

Senateri Uwizeyimana Evode yasezeranye imbere y’amategeko na Zena Abayisenga tariki ya 29 Ukwakira 2021.

Abasomye iy’inkuru: #11,560
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe