Wadusanga

Abanyapolitiki

Senateri Dr Havugimana Emmanuel ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Dr Havugimana Emmanuel yavutse tariki 4 Mutarama 1956, avukira mu Bufundu, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Mbazi.

Amashuri abanza yayize aho i Mbazi kuva 1962 kugeza 1968. Yize icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu Birambo mu karere ka Karongi kuva 1968 kugeza 1971.

Yakomereje icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye muri Institut Saint Cyprien, ubu yitwa Groupe Scolaire Saint Joseph mu Karere ka Nyamasheke.

Kuva muri 1971 yahungiye i Burundi, bituma amashuri yisumbuye ayarangiriza muri College Saint Albert i Bujumbura muri 1980.

Nyuma yakomereje muri Kaminuza y’u Burundi, arangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi bw’isi (Geography) muri 1984.

Amaze kugaruka mu Rwanda muri 1999, Leta y’u Rwanda yamwishyuriye amasomo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, ajya kwiga gutunganya imiturire n’ubutaka muri kaminuza ya Laval i Quebec muri Canada, aho yarangije muri 2001.

Nyuma yaho, yakomeje kwiga icyiciro cya kane cya kaminuza muri kaminuza ya Goteborg muri Suède, aho yaboneye impamyabumenyi y’ikirenga muri Ecologie Humaine muri 2009.

Dr. Havugimana yakoze umurimo umwe ari wo wo kwigisha, yatangiye tariki ya 4 Mutarama 1975.

Yigishije mu mashuri abanza imyaka ine mu Gihugu cy’u Burundi, yigisha indi myaka 12 mu mashuri yisumbuye, aho imyaka irindwi yayigishije mu Burundi indi itanu akayigisha mu Gihugu cya Djibouti.

Dr. Havugimana yatorewe kwinjira muri Sena, amaze imyaka 22 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr. Havugimana Emmanuel yinjiye muri Sena bwa mbere mu mwaka wa 2019, yari ahagarariye Intara y’Uburasirazuba.

Dr. Havugimana arubatse, akaba afite abana bane n’abuzukuru bane.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe