Wadusanga

Abanyapolitiki

Senateri Dr. François Xavier Kalinda ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Dr. François Xavier Kalinda yinjiye muri Sena muri Mutarama 2023 ndetse ahita atorerwa kuyiyobora, asimbuye Dr. Iyamuremye wari uherutse kwegura.

Dr François  yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe. Afite impamyabushobozi y’ikirenga, PhD, mu by’amategeko y’ubucuruzi, yakuye muri Strasbourg mu Bufaransa.

Icyiciro cya mbere n’icya kabiri, yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda naho Master’s yayikuye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada.

Murib2015 Kalinda yatorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, asimbuye Depite Céléstin Kabahizi weguye.

Uyu mugabo kandi yari umwe mu bagize urwego rwa Kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize.

Yakunze kwigisha, aho yamaze imyaka myinshi ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.

Tariki ya 23 Nzeri 2024, Perezida Kagame Paul yashyizeho abasenateri bane barimo na  Dr. François Xavier Kalinda kimwe n’abandi bashyizweho nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangarije mu buryo ntakuka Abasenateri 12 batorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda batowe mu nzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage na babiri batowe mu mashuri makuru na kaminuza bya leta n’ibyigenga, ndetse Ihuriro ry’imitwe ya Politike yemewe naryo ritangaje babiri batorewe kujya muri Sena.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe