Wadusanga

Abanyapolitiki

Senateri Bibiane Mbaye Gahamanyi ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Bibiane Mbaye Gahamanyi ni impirimbanyi y’Uburenganzira bwa Muntu, akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Senegal. Avuga neza Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili, kandi afite ubumenyi n’ubunararibonye bwimbitse mu bibazo bitandukanye byerekeye Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere.

By’umwihariko, Bibiane Mbaye yagize uruhare mu mategeko menshi mpuzamahanga arimo ajyanye n’uburenganzira bwa muntu mpuzamahanga, amasezerano mpuzamahanga y’ubucuruzi, ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bubyerekeye (SRHR), uburinganire, ubufatanye mpuzamahanga n’iterambere, yakoranye n’imiryango itegamiye kuri leta, hamwe n’abafatanyabikorwa mu ishyirwaho n’ishyirwa mu bikorwa rya politiki zitandukanye.

Yabaye kandi Umuhuzabikorwa wa politiki muri ActionAid International muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati, yanakoranye na Enda Tiers Monde i Dakar ndetse n’Ikigo Nyafurika gishinzwe kwiga ku burenganzira bwa muntu i Banjul.

Tariki ya 23 Nzeri 2024, Perezida Kagame Paul yashyizeho abasenateri bane, ari bo Dr. François Xavier Kalinda, wari usanzwe ari Perezida wa Sena, Dr. Usta Kayitesi wayoboye RGB, Nyirahabimana Solina wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera na Bibiane Gahamanyi Mbaye.

Aba basenateri bane bashyizweho na Perezida baje basanga abandi bane mu bashyirwaho na Perezida basigaje manda umwaka umwe kuri manda yabo ari bo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Twahirwa André na Kanziza Epiphanie, bose hamwe bakaba umunani nk’uko biteganywa n’amategeko.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe