Abanyapolitiki
Sandrine Umutoni ni umunyamabanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi ni muntu ki?

Sandrine Umutoni ni umunyamabanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, yagiye kuri uyu mwanya muri kanama 2023.
Sandrine afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu mu rurimi rw’igifaransa aho yabifatanyije n’ibijyanye n’ubusemuzi yize muri Georgia State University muri America.
Afite impamyabumenyi y’ikiciro cy’akabiri cya kaminuza mu mibanire y’ibihugu, yakuye muri kaminuza ya Agnes Scott ya technology iherereye Decatur ho muri leta ya Georgia muri leta zunze ubumwe z’America.
Kuva 2015 Sandrine Umutoni nibwo yatangiye gukorera umuryango Imbuto Foundation mu ishami ry’itumanaho.
Muri 2016 yagizwe umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation umwanya yamazeho imyaka irindwi.
Avuga neza indimi zirimo ikinyarwanda, icyongereza, igifaransa n’icyesipanyore, arubatse afite umwana n’umugabo.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?