Abanyapolitiki
Rwankindo Kayirangwa Fanfan uri mu bagore bavuga rikijyana muri Africa ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Rwankindo Kayirangwa Fanfan, ni umuhanga cyane wavukiye mu Rwanda.
Mu 1997 Rwanyindo Kayirangwa yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko.
Iyi yayikuye muri kaminuza y’u Rwanda.
Kuva mu 1998 kugeza muri 2004, yakoraga nk’umujyanama mu by’amategeko, akaba yari n’umuyobozi ushinzwe iby’inguzanyo muri Banki y’ubucuruzi yaje guhinduka I&M Bank Rwanda.
Muri 2004, yagizwe umucamanza mu Rukiko Rukuru mu Rwanda.
Muri 2010 yabonye impamyabumenyi ya Masters mu by’amategeko yakuye muri kaminuza ya Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo.
Mu mwaka wa 2008 yajyanywe gukora mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi.
Muri 2013 yagizwe Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Hagati ya 2017 na 2023 Rwanyindo yabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, umwanya yagiyeho asimbuye Judith Uwizeye.
Yagize uruhare mu kuzamura urwego rw’imirimo y’igihugu na politiki y’umurimo.
Yagize uruhare runini kandi mu guteza imbere umurimo unoze n’ubutabera mbonezamubano.
Muri 2023, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yatangiye imirimo ye mu Muryango Mpuzamahanga wita ku murimo (ILO).
Ni nyuma yo kugirwa Umuyobozi mushya ushinzwe Umugabane w’Afurika akaba n’umuyobozi Mukuru Wungirije muri uwo muryango, aho yasimbuye umunyanigeriyakazi witwa Cynthia Samuel-Olonjuwon.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?