Wadusanga

Abanyapolitiki

Rwankindo Kayirangwa Fanfan uri mu bagore bavuga rikijyana muri Africa ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Rwankindo Kayirangwa Fanfan, ni umuhanga cyane wavukiye mu Rwanda.

Mu 1997 Rwanyindo Kayirangwa yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko.

Iyi yayikuye muri kaminuza y’u Rwanda.

Kuva mu 1998 kugeza muri 2004, yakoraga nk’umujyanama mu by’amategeko, akaba yari n’umuyobozi ushinzwe iby’inguzanyo muri Banki y’ubucuruzi yaje guhinduka I&M Bank Rwanda.

Kwamamaza

Muri  2004, yagizwe umucamanza mu Rukiko Rukuru mu Rwanda.

Muri 2010 yabonye  impamyabumenyi ya Masters mu by’amategeko yakuye muri kaminuza ya Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo.

Mu mwaka wa 2008 yajyanywe gukora mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi.

Muri  2013 yagizwe Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Kwamamaza

Hagati ya 2017 na 2023 Rwanyindo yabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, umwanya yagiyeho asimbuye Judith Uwizeye.

Yagize uruhare mu kuzamura urwego rw’imirimo y’igihugu na politiki y’umurimo.

Yagize uruhare runini kandi mu guteza imbere umurimo unoze n’ubutabera mbonezamubano.

Muri  2023, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yatangiye imirimo ye mu Muryango Mpuzamahanga wita ku murimo (ILO).

Kwamamaza

Ni nyuma yo kugirwa Umuyobozi mushya ushinzwe Umugabane w’Afurika akaba n’umuyobozi Mukuru Wungirije muri uwo muryango, aho yasimbuye umunyanigeriyakazi witwa  Cynthia Samuel-Olonjuwon.

 

Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe