Wadusanga

Abanyapolitiki

Pudence Rubingisa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rubingisa ni inararibonye mu by’ubukungu, akaba yarakoze mu myanya itandukanye irimo kuba umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2013 ushinzwe Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari, kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ISAE-Busogo n’ibindi.

Mu mwaka wa 2010-2011, yari Umuyobozi wa Tekiniki n’Ishoramari rusange muri Minisiteri y’Imari.

Rubingisa afite impamyabumenyi ya Masters mu by’imari, yakuye muri Kaminuza ya Saint Louis mu Bubiligi.

Yabaye Meya w’Umujyi wa Kigali wa cumi muri Kanama 2019 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nyuma ya Protais Musoni warucyoroye (1997-1999),Marc Kabandana(1999-2001),Theoneste Mutsindashyaka(2001-2006), Aissa Kirabo Kacyira (2006-2011), Fidèle Ndayisaba(2011-2016 ), Monique Mukaruliza (2016) Pascal Nyamulinda (2017-2018) na Marie Chantal Rwakazina (2018-2019).

Rubingisa ubu ni Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba umwanya yasimbuyeho CG (Rtd) Gasana Emmanuel wakuwe ku buyobozi bw’iyo ntara mu Ukwakira 2023.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe