Abanyapolitiki
Nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame yagaruwe mu nshingano, Dr. Pierre Damien Habumuremyi ni muntu ki?
Dr. Pierre Damien Habumuremyi yavutse tariki 20 Gashyantare 1961, akaba akomoka mu cyahoze ari Komini Ruhondo muri Perefegitura ya Ruhengeri, mu Ntara y’Amajyaruguru, ubu ni mu Karere ka Burera.
Yabaye Minisitiri w’Intebe guhera tariki 07 Ukwakira 2011 kugeza tariki 24 Nyakanga 2014.
Mbere yaho yari yabanje kuba Minisitiri w’uburezi mu gihe cy’amezi atanu, ni ukuvuga kuva muri Gicurasi 2011 kugeza Ukwakira 2011.
Yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) tariki 03 Nyakanga 2020, icyo gihe akaba yarayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yari yarekuwe nyuma y’uko yari amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.
Yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akaba yari yaranaciwe ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.
Perezida Kagame yamuhaye imbabazi ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe n’Umukuru w’Igihugu.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro tariki 09 Ugushyingo 2024 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, harimo umwanzuro wafatiwemo uvuga ko Dr. Pierre-Damien Habumuremyi yagizwe umwe mu bagize Inama y’Inararibonye z’u Rwanda.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye umwe mu bagize Inama y’Inararibonye, mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda (Rwanda Elders Advisory Forum – REAF). Itegeko rishyiraho urwo rwego rivuga ko, ijambo ‘Inararibonye’ risobanura abagabo n’abagore b’inyangamugayo, bafite nibura imyaka mirongo itanu (50) y’amavuko, ubunararibonye n’uburambe mu miyoborere y’Igihugu cyangwa y’izindi nzego.
Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda rurebererwa n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika. Rufite inshingano yo kugira inama Guverinoma ku bibazo by’Igihugu, ku murongo wa politiki Igihugu kigenderaho ndetse no ku mbogamizi zo mu rwego rw’imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?