Wadusanga

Abanyapolitiki

Niwe mwana wa Perezida Kagame ukunzwe cyane , Cpt Ian Kagame ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Ian Kigenza Kagame yavukiye i Kigali tariki ya 18 Gashyantare 1997 kubabyeyi aribo Paul Kagame na Jeannette Kagame,Se umubyara Kagame ni mwene Deogratias Rutagambwa mwene Kampayana ka Chefu Kigenza cya Rwakagara rwa Gaga wa Mutezintare wa Sesonga wa Makara wa Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana wa Bugirande bwa  Ngoga wa Gihinira cya Makara ya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi.

Nyina ni Asteria Bisinda ni umukobwa Froduard Kanamugire mwene Bugingo bwa Mbabariye wa Mushikazi wa Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa umwami w’Urwanda.

Mama we Jeannette Nyiramongi Kagame ni umukobwa w’umutware Reonarde Murefu  mwene Rwabiniganiga watwaye Gitega muri Shiferi y’Ubufundu akaba yarakomokaga mu nzu  y’Abanyiginya babaya  bakomokaga kuri Nyarwaya w’umwami w’Urwanda Yuhi wa III Mazimpaka.

Nyina wa Jeannette Kagame ni Mukayiranga Consesa akaba Umucyabakazi,ni umukobwa wa Ndamage Jean Damascène  mwene Rwasine rwa Sebashongore wa Ndengeyingoma wa Mubanga wa Mugonde wa Nyamugasire wa Mukene  wa Rusengo rwa Gahu na Nyirarucyaba.

Papa we Paul Kagame yatangiye kuyobora U Rwanda mu mwaka w’i 2000 naho Mama we Jeannette Kagame azwi mubikorwa byinshi by’ubugiraneza.

Ian Kagame n’umuhungu wa Gatatu mu bana bane bavukana nawe harimo Yvan Cyomoro Kagame  akaba ariwe mfura y’iwabo yavutse tariki ya 23 Werurwe 1993,aba mu nama y’Ubutegetsi ya RDB,akurikirwa na Ange Ingabire Kagame washyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma muri 2018,we yavutse tariki 8 Nzeri 1993 bafitanye abana babiri ba bakobwa aribo Anaya Abe Ndengeyingoma na Amaria Agwize Ndengeyingoma .

Murumuna wa Ian Kagame ni Brian Kagame wavutse mu mwaka wa 2000.

Ian Kagame amashuri abanza yayize muri Green Hills Academy,Ayisumbuye ayakomereza  I Deerfield Academy muri leta zunze ubumwe za  America,  kubera ubuhanga bwe budasanzwe yahise akomereza muri Williams College  rimwe mu mashuri akomeye muriki gihugu,mu mwaka wa 2019 yasoje ikiciro cya gatatu cyamasomo ya kaminuza (Master’s) mu icungamutungo muri Williams College.

Nyuma yo gusoza amasomo muri America yahise akomereza mu ishuri rya Sandhurst gufata amasomo ya gisirikare rikomeye riherereye mu Bwongereza,tariki ya 12 Kanama 2022 asoza amasomo ahita ahabwa ipeti rya Sous-Lieutonat ,yarangije arikumwe n’abandi banyarwanda babiri aribo Park Udahemuka na Nsengiyumva  David.

Mu kwezi ku gushyingo 2022 Ian Kagame yinjiye mu ngabo z’u Rwanda yambikwa ipeti rya Sous-Lieutonat,mu buzima bwe bwa gisirikare bwaranzwe no kudatezuka kumurava usanzwe uranga ingabo z’Urwanda,imikorere ye itajenjetse yatumye yihuta  mu nzego ,nyuma yo kwinjira mu itsinda ry’Abasirikare badasanzwe barinda abayobozi bakuru b’igihugu barimo na se Perezida Paul Kagame  yakomeje kugaragaza ko ari umusirikare noneho byo mu maraso,tariki ya 29 Werurwe 2023  kimwe n’abandi basirikare 1311 bazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame  bambikwa ipeti rya Lieutenant na Ian Kagame yararimo.

Kuva icyo gihe yagiye agaragara kenshi mu itsinda ry’Abasirikare barinda umukuru w’igihugu mu ngendo zitandukanye zaba izo akorera mu Rwanda no hanze yarwo ,tariki ya  19 Ukuboza 2023 yongeye kuzamurwa mu ntera aho yari kumwe n’abandi basirikare 727 bambikwa ipeti rya (Captain) kurutugu rwe hajyaho inyenyeri eshatu.

Cpt Ian Kagame mubuzima busanzwe yikundira Siporo cyane umupira w’amaguru na Basket muri 2016 yagaragaye mu ikipe y’Amavubi yabari munsi yimyaka 20 yatozwaga na Kayiranga Baptiste ,icyo gihe Amavubi yakinaga na Morroc yakinnye igice cyambere nyuma ba murumuna we Brian Kagame yagiye mu kibuga mu gice cya kabiri,umukino warangiye amakipe anganyije igitego kimwe   kuri kimwe.

Tariki ya 16 Kamena 2024 yagaragaye kumukino wanyuma w’igikombe cyo kwibohora mu mikino ya gisirikare wari umukino  wahuje itsinda ry’Abasirikare rya (RG) akenshi tubita aba GP bari bahuye na BMTC Nasho   ni ishuri rya gisirikare rya Nasho Cpt Ian Kagame yari yambitswe igitambaro cy ‘ubukapiteni yagaragaje ishyaka ryinshi ryanagejeje ikipe ye kuntsinzi y’Ibitego bitatu kubusa bwa BMTC Nasho batwara igikombe.

Yagiye anagaragara kenshi mu mikino ya Basketball arikumwe n’Ikipe ya APR BBC.

Izikunzwe