Abanyapolitiki
Niwe Mugore wambere wayoboye y’ungirije Umuryango mpuzamahanga w’Ubukungu (WTO), Umunyarwandakazi Velantine rugwabiza ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Valentine Rugwabiza, yavutse tariki ya 25 Nyakanga 1963.
Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu.
Muri 2002, Rugwabiza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi.
Muri uwo mwaka yahawe kandi inshingano zo kuba Intumwa ihoraho y’u Rwanda mu Biro bya Loni i Genève.
Izi nshingano yazimazeho imyaka igera kuri itatu.
Yahawe inshingano muri 2005 kugera mu 2013 zo kuba Umuyobozi wungirije w’Umruango Mpuzamahanga w’Ubukungu ‘WTO’.
Uyu akaba ariwe mugore wa mbere wafashe izo nshingano.
Kuva muri 2014, u Rwanda rwatangiye koherezayo Ingabo n’Abapolisi mu kubungabunga amahoro.
Ingabo zo zahise zitangira kurinda Perezida wa Centrafrique muri 2015.
Muri 2016, Rugwabiza yari afite inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumye.
Muri uwo mwaka ndetse nibwo yanagizwe Ambasaderi warwo muri Colombia na Jamaica.
Mu mwaka wa 2013 na 2014 yabaye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere.
Yavuye kuri izo nshingano aba Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Valentine Rugwabiza muri 2022 yahawe inshingano zo kuyobora MINUSCA asimbuye Mankeur Ndiaye warangije manda ye tariki ya 28 Gashyantare 2022.
Icyo gihe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yagize Valentine Rugwabiza intumwa ye yihariye muri Centrafrique.
Yahise anamuhira Umuyobozi w’Ubutumwa bw’uyu muryango bugamije kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA) nkuko twabanje kubibabwira.
Yashakanye na John Paulin Sendanyoye, Rugwabiza kandi azi kuvuga neza Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili n’ikinyarwanda.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?