Wadusanga

Abanyapolitiki

Niwe mugabo wabashije kuzibya Amerika agerekaho n’Uburayi, Vladimir Putin ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Vladimir Vladimirovich Putin.

Yavutse tariki ya 7 Ukwakira 1952, avukira mu mujyi wa Saint Petersburg mu Burusiya.

Yize amashuri makuru kuri Saint Petersburg High School mu Burusiya.

Putin yize amategeko kuri kaminuza ya Leningrad State University,  yaje guhinduka Saint Petersburg State University, hagati y’i 1970 – 1975.

Kwamamaza

Putin azi Ikidage n’Icyongereza neza cyane, ariko akoresha Ikirusiya.

Putin yabaye umusirikare ndetse no mu nzego zishinzwe ubutasi hanze y’u Burusiya ‘KGB’, akorera mu Burasirazuba bw’u Budage kuva mu 1975 – 1991.

Yatorewe kuyobora Uburusiya mu 1999 kugeza muri 2008, yongera kwiyamamaza muri 2012 nabwo aratorwa.

Putin yabaye wabaye Minisitiri w’Intebe, ni umwe mu bakuru b’ibihugu batakunze gushyira ahagaragara ibirebana n’ubuzima bwite nk’umukuru w’igihugu.

Kwamamaza

Putin yavuzeko mu bwana bwe yakuriye mu rugo rukennye, rwari rusangiye inzu n’undi muryango batagiraga icyo bapfana.

Iyo nzu ngo  yabagamo imbeba nyinshi, Putin ngo akaba ari we watinyukaga kuzirukana.

Putin ureshya na metero 1.42, ku myaka 18  yari afite umukandara w’umukara mu mukino wo gukirana uzwi nka Judo.

Yagiye ananyuzamo agakina indi mikino njyarugamba nka karate, kung-Fu n’indi.

Kwamamaza

Putin yatandukanye n’umugore we muri 2014 bamaranye imyaka 31.

Aba bombi bakaba barabyaranye  abana babiri b’abakobwa Maria na Katarina.

Byagaragajwe ko afite inzu zisaga 20 zo mu rwego rwa villa.

Uyu mugabo wabariwe umutungo warenga miliyari 70 z’Amanyarwanda, mu nzu atunze hagaragaye imwe ifite agaciro ka miliyari imwe y’Amadolari.

Kwamamaza

Iyi nzu ikaba yitegeye inyanja y’umukara iri hagati ya Asia n’U Burayi.

Vladimir Putin, ni umugabo uzwiho kutavugirwamo ku birebana n’umutekano w’igihugu cye, ibyo wabibaza Ukraine yahinduye itongo mu gihe yahirahiraga ishaka kujya muri OTAN.

Abasomye iy’inkuru: #6,767
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe