Wadusanga

Abanyapolitiki

Nick Barigye wagizwe umuyobozi wa Crstay Ventures ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Nick Barigye.

Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire yihariye y’inzego.

Iyi yayikuye muri Kaminuza y’Ubucuruzi ya Strathmore muri Kenya.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu micungire y’imari yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kwamamaza

Ni umwe mu bayobozi ba Green Hills Academy, rimwe mu mashuri akomeye mu Rwanda.

Barigye yabaye kandi mu buyobozi bw’ikigo Karisimbi Business Partners gikora ishoramari, kikanatangamo ubujyanama.

Umwanya yagiyeho kuva muri 2008 kugeza muri 2014.

Nick Barigye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Crystal Ventures (CVL) Ltd, asimbuye Dr. Jack Kayonga wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya.

Kwamamaza

CVL yashinzwe n’abashoramari b’indashyigikirwa mu rwego rw’abikorera rwo mu Rwanda mu 1995.

Iri zina ryahindutse muri 2009 kuko mbere yitwaga Tri-Star Investment Ltd.

Barigye yagiye kuri uyu mwanya avuye kukuba Umuyobozi Mukuru w’ikigo RFL ‘Rwanda Finance Limited’ kigamije gukurura ishoramari mu Rwanda.

Abasomye iy’inkuru: #3,195
Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe