Abanyapolitiki
Niba uzi UR ntakuntu waba utamuzi, Dr. Didas Kayihura ni muntu ki?

Dr. Didas Kayihura Muganga ni umunyarwanda w’impuguke mu mategeko.
Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu ’Masters’ mu mategeko Mpuzamahanga yavanye muri kaminuza ya Utrecht yo mu Buholandi muri 2006.
Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi muri 2015.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’amategeko.
Dr Kayihura yakoze mu nzego zirimo inama nkuru y’ubutabera muri 2007-2009.
Yabaye mu nama nkuru y’Ubushinjacyaha muri 2007-2009.
Yabaye muri komite Nyobozi y’Igihugu Ishinzwe Umutungo mu by’Ubwenge muri 2007-2009.
Yagizwe Umuyobozi w’Ishami ryigisha amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, kuva mu 2007 kugeza mu 2009.
Kayihura yabaye Umuyobozi w’Ishami ryigisha amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, kuva mu 2007 kugeza mu 2009.
Yabaye Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishuri rikuru ry’ubugeni n’ubumenyi hagati ya 2016 na 2017.
Yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishuri rikuru ry’ubugeni n’ubumenyi hagati ya 2016 na 2017.
Muri 2019 yagizwe umuyobozi wungirije w’inama njyanama y’umujyi wa Kigali.
Muri 2021 Dr Didas Kayihura yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Yabaye Umuyobozi Mukuru mu Ishuri Rikuru ryigisha Amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development).
Dr Didas Kayihura Muganga muri 2022 yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa UR, asimbuye Prof. Nosa Egiebor.
Ni umunyamuryango wa the East African Law Society (EALS).
Ni umunyamueyango kandi w’ikigo Mpuzamahanga cya Kigali gishinzwe Ubukemurampaka (KIAC).
Kayihura ni umunyamuryango w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 3
Ntazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Umukinnyi wa Filime Digidigi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 6
Senateri Evode Uwizeyimana ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yari muntu ki?