Wadusanga

Abanyapolitiki

Ni umwe mubahagarariye Urwanda mu bihugu byinshi, Amb. Christine Nkulikiyinka uyoboye Minisitiri w’Abakozi ba Leta ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amb Nkulikiyinka yavukiye i Kigali mu 1965 aba ari na ho yiga kugeza mu 1985, yaje kujya kwiga ibijyanye n’imiyoborere mu by’ubucuruzi hanze y’Urwanda(Business Administrations) mu Budage muri Kaminuza y’i Ludwigshafen.

Mu myaka ya 1991-2005, Amb Nkulikiyinka yakoreye Ambasade y’u Rwanda mu Budage, muri 2006-2008 aza gukorera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga i Kigali, muri 2009-2015 asubira mu Budage ari Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu no mu bindi bituranye na cyo birimo Pologne, Romania, Liechtenstein, Czech Republic, Slovakia na Ukraine.

Muri 2011-2013, Nkulikiyinka yagiye kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, aza gusimburwa na Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya.

Mu 2015, Amb Nkulikiyinka yagiye kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Sweden, ariko aruhagararira no mu bihugu byo mu Burayi bw’Amajyarugurumu birimo Denmark, Norway na Iceland.

Kuva muri 2022 Amb. Christine Nkulikiyinka yahise agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda y’u Rwanda y’ubutwererane hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere (Rwanda Cooperation Initiative).

Tariki ya 16 Kanama 2024 Amb. Christine Nkulikiyinka yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).

Impamyabumenyi Amb Nkulikiyinka yakuye mu Budage zimuhesha ubushobozi bwo kuvuga neza ururimi rw’Ikidage. Avuga kandi Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Izikunzwe