Wadusanga

Abanyapolitiki

Ni umwe muba General bake dufite mu gisirikare cy’Urwanda, Fred Ibingira ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

General Ibingira ni umusirikare warwaniye ibihugu bibiri byose abigeza ku ntsinzi ndavuga Uganda  ndetse n’Urwanda yambaye ipeti risumba ayandi kuko yabikoreye, ni muntu ki?

General Fred Ibingira yavutse mu 1964 avukira mu buhungiro bikaba byararynye akurana inzozi zo kuzatura mu gihugu cye nubwo atarazi  inzira bizanyuramo.

Kumyaka 26 mu mwaka 1990 nawe yafashe umwanzuro wo kwifatanya n’abandi bashakaga gutahuka mu rwababyaye, akaba ari nabwo yinjiye mu ngabo zari iza  RPA bambara urugamba barangajwe imbere na Paul Kagame baza kubohora Urwanda no guhagarika Genocide yakorerwaga Abatutsi.

Kubwa Fred Ibingira baza kubohora Urwanda yasaga ni nzira yumusaraba biyemeje kuberako bari bake ugereranyije n’Ikipe bari bahanganye y’ingabo za Habyarimana zari zishyigikiwe n’interahamwe akavugako wasanga ari nkabasirikare 1000 bahanganye na Diviziyo.

Ni umusirikare uri kurutonde ry’abasirikare bake bampaye ipeti rya Generali mu Rwanda akaba yararyambitswe kuva muri Mutarama 2018.

Uyu mugabo iyo avuga kubarwanya Urwanda ntajya arya iminwa  avugako ntawaruvogera, kuri ubu ni umugaba mukuru w’inkeragutabara ndetse akaba yaragiye ahabwa inshingano zitandukanye mu ngabo kuva mu 1997.

General Ibingira yize Uganda nkuko arinaho yavukiye aho amashuri ye yisumbuye yayize kuri Gisozi Senior Secondary School,yinjiye mu gisirikare mu 1987.

Munshingano yagiye ahabwa akinjira mu gisirikare harimo kuba yarahawe kuyobora Paratuni hashingiwe kubumenyi bamubonanaga riba ari itsinda rigizwe n’Abasirikare bari hagati ya 20 na 50, mu 1988 yahawe kuyobora kampani iba igizwe n’Abasirikare bari hagati 100 kugera kuri 250 hano Kapiteni cyangwa se Majoro niwe ushobora guhabwa izi nshingano, mu 1989 General Ibingira yahawe kuyobora Batayo ya Opto 21, Batayo ubundi iba ishobora kugirwa n’Abasirikare bari hagati ya 300 kugera 1000.

Mu 1990 mu rugamba rwo kubohora igihugu Fred Ibingira yari yungirije Comanda wa Batayo ya Task Force A, mu mwaka 1991 yahawe inshingano zo kuyobora Batayo ya 7 , muri uwo mwaka yahawe nabwo inshingano zo kuyobora Batayo ya A Mobile Force.

Mu 1992 Fred Ibingira yungirije Comanda w’ingabo za RPA zari mu rugamba rwo kubohora Urwanda mu Mutara.

Byageze mu 1993 ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ya CO 157 Mobile Force aba na Visi Perezida w’urugo ko rwa gisirikare rwa RPA .

Mu mwaka 1994 Fred Ibingira yahawe kuyobora Brigade ya 301 kugera mu 1998 ahabwa no kuyobora Brigade ya 402 .

Kuva mu mwaka wa 2003 kugera muri 2010 yayoboye Diviziyo ya 1, avuye kurizi nshingano yagizwe umugaba w’inkeragutabara muri 2018 ubwo umugaba w’ingabo w’ikirenga akaba na Perezida w’Urwanda Paul Kagame hamwe n’abandi basirikare bakuri Fred Ibingira yakuye ku ipeti rya Lieutenant General agirwa General wuzuye.

Iri peti mu gisirikare cy’Urwanda niryo riruta ayandi kuko riri hejuru ya Lieutenant General, Major General na Brigadier General.

General Ibingira afite imidari myinshi irimo uwo kubohora igihugu, uwubukangurambaga mu kurwanya Genocide, umudali w’ubuyobozi mu gisirikare, uwo kuba yaragize uruhare mu rugamba n’iyindi.

Ni umugabo wubatse yashakanye na Munganyika Marie Claire bakaba bafitanye abana batatu.

Izikunzwe