Abanyapolitiki
Ni umwe mu bajyanama ba Perezida Paul Kagame, Michael Fairbanks ni muntu ki?
Michael Fairbanks yavutse mu 1957,
afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ireland.
Yakuriye mu mujyi muto wacukurwagamo ‘Charbon’ muri Pennsylvania, niho nize amashuri.
Michael Fairbanks Kaminuza yayikomereje muri Scranton, imwe muri kaminuza z’aba-Yezuwiti muri Amerika.
Se umubyara yabaye umwarimu igihe kirekirekire muririya kaminuza muri Philosophie.
Ubwo yari mu myaka 20 yatangiye gushakisha aho yakorera ibikorwa by’ubumisiyoneri.
Peace Corps yakoranye na kaminuza ya Howard, yaje gutanga amatangazo ahamagarira abakorerabushake, harimo amahirwe yo kwiga, arasaba baramwemerera.
Michael Fairbanks yaje gusaba kujya gukorera muri Kenya arabtemererwa gusa akaba yarazi ko haturuka abantu bazi kwiruka bagiye baca uduhigo ku Isi.
Agezeyo bamwigishije Giswahili, umuco wo muri Kenya n’ibindi.
Niwe watangije ishuri ryitwa Otamba, ahereye ku bana 12 yahasanze ariko nyuma y’imyaka 2 abanyeshuri bari bageze kuri 250.
Muri iri shuri yigishaga siyansi, Imibare n’Icyongereza akigisha n’Igiswahili, ariko ni mugoroba yagombaga kwiga inshinga uko zitondagurwa bugacya nawe ajya kuzigisha abana.
Michael Fairbanks yaje gukomereza amasomo muri Kaminuza, yiga ubuvanganzo bw’Igiswahili n’ubusizi.
Mu 1997 yagize uruhare mu kwandika igitabo ‘Plowing the Sea: Nurturing the Hidden Sources of Growth in the Developing World’.
Iki gitabo cyaraguzwe cyane, kuko kigaragaza amahirwe menshi ahishe mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.
Ariya magambo y’umutwe wa kiriya gitabo yavuzwe na Simon Bolivar wabaye Perezida wa mbere wa Venezuela.
Michael Fairbanks yabaye umukorerabushake muri Peace Corps muri Kenya kuva mu 1979 kugeza mu 1981.
Yakoze umurimo w’ubujyanama mu miryango itandukanye ku mugabane wa Afurika irimo na Banki Nyafurika y’Amajyambere.
Yakoreye Mandela, Nyerere, Castro muri Cuba, yakoreye kandi abakuru b’ibihugu batanu muri Columbia.
Michael Fairbanks yakoreye Alberto Fujimori muri Peru, yakoreye abakuru b’ibihugu byinshi.
Ubwo igitabo cye cyasohokaga mu 1997, Perezida wa Banki y’Isi James Wolfensohn niwe wanditse iriburiro ryacyo.
Niwe wamweretse Perezida Kagame, hanyuma bahura nyuma y’ibyumweru bitandatu abaye Perezida.
Yagizwe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Akagera Medicines gikora ubushakashatsi ku nkingo za kanseri mu Rwanda ndetse n’izindi ndwara zandura.
Iyi sosiyete yashowemo miliyoni 15$, yashowe na Guverinoma y’u Rwanda, andi miliyoni 9$ atangwa n’abashoramari, iki kigo cyikaba cyararenze agaciro ka miliyoni 400$, ibi bikaba ibyo Michael Fairbanks afitemo ubunararibonye.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?