Abanyapolitiki
Ni umwe mu bagore bamaze igihe mu gisirikare, Colonel Belina Kayirangwa ni muntu ki?

Amateka agaragaza ko kuva kera, abagore bitangiye u Rwanda baharanira ko ubusugire bwarwo bukomeza kuba nta makemwa.
Uwabaye ikimenyabose ni Ndabaga wavutse ari ikinege ariko akiyemeza kujya ku rugamba gucungura se.
Mu 2007, mu gisirikare cy’u Rwanda hashyizweho ishami ryihariye rireba ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.
Ni urwego rufite uruhare runini mu kwigisha abasirikare n’imiryango yabo ibijyanye no kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu gihe u Rwanda rwari ruri mu manga mu 1994, nabwo baratabaye birinda kuba ba ntibindeba kandi baharanira kuba mu b’imbere aho kujya iyo inyuma mu gikari.
Murabo na Col Belina Kayirangwa yararimo amaze igihe kinini mu ngabo z’URwanda.
Ubu afite ipeti rya Colonel Uyu mubyeyi wavukiye mu nkambi ya Ibuga muri Uganda aho umuryango we wari warahungiye mu 1959.
Ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, yagiye mu gisirikare ubwo yari mu mashuri yisumbuye, gusa urugamba rurangiye yabashije kuyasoza kuko yari yarayacikirije.
Yaje kwiga abona Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bugeni (Arts).
Afite kandi Masters mu masomo ajyanye n’umutekano byiyongera ku yandi yize ajyanye n’Igisirikare mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?