Abanyapolitiki
Ni umusirikare wakoze ibihambaye, Rtd Lieutenant General Karenzi Karake ni muntu ki?
Rtd Lieutenant General Emmanuel Karenzi Karake yavutse tariki ya 23 Ukuboza 1960.
Yavukiye mu Rwanda ariko ntiyahakurira kuko umuryango we wahise ujya mubuhungiro kubera ubwicanyi bwari buri gukorerwa Abatutsi.
Icyo gihe abari abarwanashyaka b’ishyaka rya PARMEHUTU ryari irya Gregoire Kayibanda ndetse na APROSOMA ryari irya Habyarimana Joseph Gitera bari bashyigikiwe n’abakoloni b’Ababiligi batangiye gutwikira no kwica Abatutsi.
Ibi nibyo byatumye Karenzi Karake akurira muri Uganda, niho yigiye amashuri abanza ndetse nayisumbuye, kaminuza ayiga muri ‘Makerere University’ ahavana impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri mu by’ubucuruzi.
Yakomeje kwiga abona n’impamyabumenyi ihanitse y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza ‘Masters of Arts in international studies’, yavante muri kaminuza ya Nairobi mu gihugu cya Kenya.
Afite kandi indi mpamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu ‘ Masters in Business Administration’ yavanye muri Kaminuza ya London mu Bwongereza.
Yafashe amasomo ya gisirikare mu bijyanye n’ubuyobozi bw’ingabo ‘Senior Command and Staff College’ muri ‘Nation Defense’ muri Kenya no muri ‘South African Army College’.
Emmanuel Karenzi Karake (KK) akazina ke kagahimbano mu gisirikare yatangiye igisirikare mu 1984 muri Uganda yiyunze kuri Museveni waruri kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Milton Obote.
Iyi ntarambara yatangiriye ‘Luweero’ yarangiye ihaye General Museveni intebe yo kuyobora Uganda tariki ya 26 Mutarama 1986.
Rtd Lieutenat General Karake yakomereje mu gisirikare cya Uganda UPDF ‘Uganda People’s Defence Force’cyane mu butasi.
Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990 Emmanuel Karenzi Karake yari mu bimbere, nk’inzobere mu butasi, General Majoro Paul Kagame wari umugaba mukuru w’ingabo zari iza RPA Inkotanyi wari uyoboye urugamba icyo gihe yamwohereje itsinda rigari mu Rwanda ryaje guhagararira umuryango RPF Inkotanyi ndetse n’ishami ryawo rya gisirikare no gukurikirana iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ihagarikwa ry’imirwano.
Itsinda riswe GOMN (Groupe d’Observateurs Militaires Neutres), ryashinzwe mu 1992 ubwo habagaho amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya leta ya Habyarimana n’umuryango RPF Inkotanyi mu gihe impande zombi zari zigiye gutangira imishyikirano y’amahoro Arusha.
Ni itsinda ryashyizweho mu buhuza bw’umuryango w’Afurika yunze ubumwe rigizwe n’amatsinda abiri y’abasirikare baturuka mu bihugu bibiri bikoresha ururimi rw’igifaransa aribyo Senegal na Mali ndetse n’iziturutse mu bihugu bibiri bikoresha ururimi rw’icyongereza aribyo Zimbabwe na Nigeria, hakiyongeraho abari bahagarariye uruhande rwa FPR (Front Patriotique Rwandais) na FAR(Forces Armées Rwandaises).
Muri iryo tsinda Lieutenant General Karenzi Karake akaba yarahagarariye RPF Inkotanyi, mu gihe amasezerano y’amahoro yashyirwaga mu bikorwa hakemezwako hari ingabo z’umuryango wabibumbye ziza mu Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’ikurikina ry’ishyirwaho ryariya masezerano zikanahabwa izina MINUAR.
Inshingano zaririya tsinda rya GOMN zahise zinjizwa muri MINUAR n’ubundi Karake Karenzi yakomeje inshingano ze ahagararira RPF yahise ahinduka intumwa ya RPF kungabo z’umuryango wabibumbye mu Rwanda MINUAR, akazi yakoze kuva mu 1993 kugeza mu 1994 ndetse akaba yarakusanya amakuru yagombaga gufasha urugamba RPA Inkotanyi yaririmo.
Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye Major General Paul Kagame icyo gihe i Miyove yahise ahatangira amabwiriza yo kuyihagarika hari tariki ya 8 Mata 1994.
Rtd Lieutenant Karenzi Karake yahise ahabwa inshingano ku rugamba akaba ariwe warushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare.
Urugamba rusojwe rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Nyakanga 1994, Karenzi Karake yahawe inshingano zo kuyobora umutwe w’iperereza ryagisirikare kugeza mu 1997.
Mu mwaka w’i 1996 Rtd Lieutenant Karenzi Karake yafashije General James Kabarebe mu ntambara yo guhagarika y’imitwe y’abarwanyi bashakaga kugaruka guhungabanya umutekano w’u Rwanda yabarizwaga mu Burasirazuba bwa Congo.
Iyi ntambara byanarangiye ikuyeho ubutegetsi bwa Marshal Mobutu mu 1997.
Usibye iriya ntambara yiswe iyambere ya Congo, Karenzi Karake yanarwanye intambara yiswe iya kabiri ya Congo akaba yarayoboye ingabo z’u Rwanda zasakiranaga niza Uganda kuva tariki 1 kugeza tariki 5 Kamena mu 2000 i Kisangani mu ntambara yiswe iyiminsi itandatu, icyo gihe ingabo z’u Rwanda zari ziyobowe na Emmanuel Karenzi Karake wari ufite ipeti rya Colonel zashushubikanyije ingabo za Uganda zari zatangije ubushotoranyi zari ziyobowe na James Kazini.
Iyi ntsinzi yatahukanywe n’igisirikare cya RDF yongeye kwibutsa Abagande ko ingabo z’u Rwanda zikomeye.
Rtd Lieutenat Karenzi Karake yabaye umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama mu ntara y’amajyaruguru inshuro ebyiri.
Yayoboye brigade ya 408 na diviziyo ya 3 niya 4, bisobanuye ingabo zo mu Ntara y’uburengerazuba no mu Majyepfo.
Yabaye umuyobozi w’ingabo z’afurika yunze ubumwe zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan kuva 2007 kugeza 2008.
Yabaye kandi umuyobozi w’ingirije w’ingazo z’umuryango wabibumye muri Darfour muri Sudan (UNAMID) kuva 2008 kugera 2009.
Rtd Lieutenat Emmanuel Karenzi Karake yabayevumuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’iperereza n’umutekano w’igihugu(NISS) kuva 2011 kugera 2016, nyuma yahise ajyirwa umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano kugera muri 2017 ajyiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Yahawe imidari irimo uwo kubohora igihugu , uwo guhagarika Jenoside, Foreign Campain medal , Presidential inauguration medal, Peace support operation medal.
Muri 2015 Karenzi Karake yatawe muri yombi ubwo yayoboraga urwego rw’iperereza na Polisi mpuzamahanga (Interpol) y’ubwongereza kubwibirego by’umucanza w’umunya Espagne Fernando, icyo gihe byasabye u Rwanda ku mushakira abanyamategeko bakomeye mw’isi barimo na Cherie Blair umugore wuwabaye Minisitiri w’ubwongereza Tony Blair kuva mu 1997 kugeza muri 2007, yewe n’umuryango wa Africa y’unze ubumwe wasabye ko Karake afungurwa , biciye kuri Louise Mushikiwabo wari umuvugizi wa Leta y’Urwanda ntiyahwemye kugaragazako Karake yagombaga kurekurwa byarangiye uyu musirikare akaba n’umutasi udasanzwe arekuwe agaruka mu Rwanda, ni umubyeyi ufite abana n’umugore.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?