Abanyapolitiki
Ni umusirikare udasanzwe, Maj Gen Alex Kagame ni muntu ki?
Maj Gen Alex Kagame ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Yinjiye mu gisirikare mu 1987.
Yayoboye diviziyo nyinshi zitandukanye n’izindi nzego za gisirikare. Zimwe muri zo harimo ko muri Gashyantare 2016 yagizwe Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru.
Yayoboye kandi Diviziyo ya Gatatu mu Gisirikare cy’u Rwanda ‘Mu Burengerazuba bw’Igihugu’ gusa mbere yaho yayoboye n’iya Kabiri ‘Mu Majyaruguru’ ndetse n’iya Kane ‘Mu Majyepfo’ mu bihe bitandukanye.
Yize amashuri atandukanye ya gisirikare yaba imbere mu gihugu no mu mahanga.
Hanze y’u Rwanda, yize muri Kenya amasomo ajyanye no Kuyobora Ingabo ‘Military Command course’ ayakomatanya n’asanzwe aho yakuye Impamyabumenyi mu Mibanire Mpuzamahanga ‘International Relations’.
Yize no mu Bushinwa, aho bwa mbere yamaze amezi atatu yiga ibijyanye no kuyobora Ingabo ‘Command Course’.
Yasubiyeyo ahamara umwaka yiga muri Kaminuza ya Gisirikare mu Bushinwa ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Masters’mu masomo y’Ubumenyi mu bya Gisirikare ‘Military Science’.
Tariki ya 14 Ukwakira 2024 Perezida Kagame ari na we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj Gen Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?