Abanyapolitiki
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?

Simon Kabera yavutse mu 1973, avukira muri Uganda ahitwa Lugazi.
Se yahungiye muri Uganda mu 1962, aho umubyeyi we yari umushumba w’inka.
Mbere yuko ahunga yari umuyobozi mu bice byo mu Mayaga ndetse yari mu bubashywe.
Ubwe yivugiye ko ubwo yinjiraga mu gisirikare cya RPA, se atari akiri umushumba.
Se wa Simon Kabera yari asigaye afite inka ze ku buryo abana be babashaga kubona amata.
Aho yize mu ishuri yabaga ari wenyine, kandi ngo yari muto, ku buryo bakundaga ku mwita ‘Akanyarwanda’.
Igihe kinini yabaga ashaka kwisanisha n’Abagande kuko ngo yabonaga ko bubashywe.
Mu 1991 Simon Kabera ntiyigeze abwira ababyeyi be, ndetse n’abo bavukana ko agiye ku rugamba.
Yaje gufata urugendo we na mugenzi we witwa Claude waje kwitaba Imana bajya ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Usibye kumva Se avuga u Rwanda, we ntarwo yarazi, ndetse ko kujya mu gisirikare, byashingiye ku buzima abantu babagamo mu buhungiro.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze guhagarikwa, nibwo yasubiye mu mashuri.
Afite Masters muri politiki n’indi mu mategeko mpuzamahanga.
Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye no gutanga amasoko.
Ni umuntu usanzwe azwi mu bijyanye n’iyobokamana n’ubuhanzi, ndetse inshuro nyinshi agaragara mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana.
Lt Col Simon Kabera, yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Afite indirimbo nziza zirimo “Mfashe Inanga” , ‘Ku musaraba’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Munsi yawo’, n’iyitwa ‘Inshuti nizera’.
Lt Col Simon Kabera asanzwe asengera mu itorero rya ADEPR.
Muri 2019 yagizwe umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ibitaro Bikuru bya Gisirikare, icyo gihe yari afite ipeti rya Major.
Tariki ya 8 Kamena 2023, Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije wa RDF .
Afite imidali irimo uwo kubohora igihugu ndetse ni umwe mu imushimisha.
Afite kandi umudali guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?